Diamond na Zari basibye amafoto yose bahuriyemo, haratutumba gutandukana

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 5 Ukwakira 2017 saa 03:47
Yasuwe :
0 0

Diamond Platnumz na Zari Hassan uri mu bagore b’ibyamamare muri Afurika y’Uburasirazuba, batangiye kugaragaza ibimenyetso by’iherezo rw’urukundo rwabo nyuma y’uko umugabo yemeye ko yaciye inyuma umugore.

Zarinah Hassan ukomoka muri Uganda na Diamond Platnumz umaze kubaka izina mu muziki wo muri Afurika, basibye amafoto yose bahuriyemo ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’iminsi bagarukwaho by’ubudasiba mu itangazamakuru biturutse kuri Diamond wabyaranye n’umunyamideli wo muri Tanzania witwa Hamisa Mobeto, aho bivugwa ko yamuteye inda nyuma yo kumukoresha mu mashusho y’indirimbo ye yitwa ’Salome’.

Mu kiganiro yagiranye na Clouds Fm ku wa Kabiri, tariki 19 Nzeri 2017, Diamond Platnumz yemeje mu buryo budasubirwaho ko ari we se w’umwana wiswe amazina ye bwite, nubwo yari amaze igihe amwihakana ndetse akavuga ko atigeze aryamana na Hamisa.

Nyuma y’ibi Zari yagererageje uburyo bwose bushoboka mu kwitandukanya na byo ndetse ntiyongera kugaragara na rimwe ari kumwe n’umugabo we ahubwo akavuga ko ikimuhangayikishije kurusha ibindi ari ukwita ku bikorwa by’ubucuruzi bwe kuruta kurwanira umugabo.

Zari mu kugaragaza akababaro yasibye amafoto arenga ibihumbi bibiri ku rubuga rwe rwa Instagram yiganjemo aya Diamond, yavuze ko atazongera kwizera abantu ku mbuga nkoranyambaga batuma agaragara ’nk’udafite ubwenge.’

Ntabwo ari Zari gusa wasibye amafoto muri ubwo buryo kuko na Diamond yahise asiba ayo ku rukuta rwe rwa Instagram yahuriragamo na Zari.

Zari yatwaye abana be na Diamond ndetse anasiba izina ry’uyu muhanzi ku mbuga nkoranyambaga zabo zikurikirwa cyane.

Ibyagaragaye nk’uburakari aba bombi bafitanye byatumye banahagarika gukurikirana ku mbuga nkoranyambaga mu buryo bwafashwe nko gushaka kwiyibagiza.

Ishusho y’urukundo rwa Zari na Diamond mu myaka bamaranye

Umubano wa Zari na Diamond watangiye benshi batabyumva ndetse bamwe wasangaga badatinya kubigereranya n’amayeri y’ubucuruzi aba bombi bari badukanye cyane ko umusore yashakaga kumenyekanisha umuziki we naho umugore we ashaka kwamamara nk’uwiyubashye iwabo muri Uganda no mu karere.

Mu Ukuboza 2014, Diamond wari umaze iminsi atandukanye na Wema Sepetu, yahise atangira gukururana na Zari ubwo bari bahuriye muri Afurika y’Epfo. Bombi bamaganiye kure amakuru y’urukundo rwabo, umugore avuga ko bakoranaga ku mushinga w’indirimbo nshya [itarigeze isohoka].

Yagize ati "Diamond ni inshuti yanjye isanzwe. Ntaho byanditswe ko abagabo n’abagore badashobora kuba inshuti zisanzwe. Abantu basigaye inyuma nibo babibona gutyo bagakura ibintu mu buryo."

Aba bombi babanye kuva muri 2014

Ibi Zari yari amaze gutangaza ntibyatinze gusa n’ibita agaciro kuko nyuma y’ibyumweru uyu mugore yasohokanye na Diamond ku itapi itukura mu birori bya Channel O Video Music Awards muri Afurika y’Epfo bafatanye agatoki ku kandi ndetse ubona ko bombi bafite ikindi kibakoresha kitari ubushuti busanzwe.

Uko iminsi yagiye ihita bakomeje kugaragaza ubumwe burangwa hagati yabo, urukundo rwabo rushimangirwa no gutwita kwa Zari mu buryo butunguranye ndetse umugabo we wa mbere agaragaza uburakari no kutabyakira neza.

Umwana wa mbere Zari yabyaranye na Diamond yavutse ku wa 6 Kanama 2015, amwita Lattifah Naseeb [Tiffah Dangote]. Bafitanye n’umuhungu bise Prince Nillan Dangote ufite amezi atanu. Aba bana ku mugore biyongera ku bandi batatu yabyaranye na nyakwigendera Ivan Semwanga barimo Pinto, Quincy n’uwitwa Didy.

Hamisa, intandaro y'uburakari n'umunabi mu rugo rwa Diamond na Zari bari bamaze kubyarana kabiri
Umwaka w'isenyuka ry'urugo rwa Zari na Diamond watangiye gututumba ubwo hagaragaraga amafoto ashimangira ko ari we wateye inda Hamisa
Uyu mugore amaze iminsi yandika amagambo y'akababaro ku mbuga nkoranyambaga
Yajyanye abana babiri yabyaranye na Diamond
Zari ngo icyo arangamiye ni ukwita ku bucuruzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza