Ikinyamakuru Bongo5 cyibanda ku makuru y’ibyamamare na muzika muri Tanzania cyatangaje ko Diamond yasohoye amakuru y’umusogongero ku mushinga wo gutangiza Radio izaba yitwa Wasafi FM na Televiziyo Wasafi TV.
Ibi Diamond Platnumz ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Waka’ yahuriyemo na Rick Ross yabanje kuyatangaza biciye ku rubuga rwa Twitter aho yatanze integuza ku bakunda umuziki we ko ‘Wasafi FM na Wasafi TV biri mu nzira’.
Nyuma yo kubazwa n’itangazamakuru muri Tanzania ibyerekeye iyi mishinga yitegura gutangiza, Diamond yanze kugira icyo abitangazaho ndetse ahita ajya kuri Twitter ahanagura ubutumwa yari yashyizeho.
Mu cyumweru gishize ubwo yari muri Kenya mu bitaramo byo kwinjiza abaturage bo muri iki gihugu mu mwaka wa 2018, Diamond yashimangiye ibijyanye no gushinga Radio na Televiziyo mu kiganiro yagiranye na KTN.

Uyu muhanzi amaze kwemeza bidasubirwaho ko agiye gushinga Radio na Televiziyo muri Tanzania hatangiye gusakara amakuru avuga ko uyu mushinga uzashorwamo imari n’umugore we Zari nk’imwe mu nzira ashaka kujya acamo mu guhangana n’abakunze kwibasira urugo rwe.




TANGA IGITEKEREZO