Destiny’s Child yatunguranye mu gitaramo nyuma y’imyaka 12 isenyutse

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 16 Mata 2018 saa 09:23
Yasuwe :
0 0

Beyonce yabaye ipfundo ryunze ubumwe bw’itsinda ‘Destiny’s Child’ ryakoze amateka muri muzika y’Isi mu myaka cumi n’itanu ishize, abahoze barigize batunguranye bongera guhurira ku rubyiniro.

Destiny’s Child yashinzwe mu 1997 isenyuka mu mwaka wa 2006. Nyuma y’imyaka irenga icumi ishize batandukanye, batunguye abantu mu iserukiramuco rikomeye rya Coachella ku wa Gatandatu tariki ya 14 Mata 2018.

Beyonce wari umuhanzi w’imena ku munsi wa kabiri w’iri serukiramuco, ubwo yari ageze hagati aririmba yahise ahamagara bagenzi be Kelly Rowland na Michelle Williams bahoze bagize Destiny’s Child bafatanya kuririmba.

BBC yatangaje ko, imbamutima za benshi zazamuwe no kongera kubona Beyonce, Kelly Rowland na mugenzi wabo Michelle Williams bari kumwe ku rubyiniro baririmbana nka Destiny’s Child muri iri serukiramuco ryabereye muri Indio, California.

Aba bagore babanje kuririmba iyitwa Lose My Breath yakunzwe bikomeye mu 2004 bakurikizaho ‘Say My Name’ ndetse baririmba n’indi yabo yamenyekanye cyane yitwa ‘Soldier’.

Ni ubwa mbere bongeye kugaragara bari kumwe nyuma y’uko mu mwaka wa 2015 nabwo batunguye abantu mu birori byo gutanga ibihembo bya Stellar Gospel Music Awards.

Beyonce w’imyaka 36 yitabiriye Coachella Festival nyuma y’uko mu mwaka wa 2017 yagombaga kuyiririmbamo biza kunanirana kuko yari akuriwe yitegura kwibaruka impanga.

Aba bagore baherukaga gukorera hamwe nk'itsinda mu mwaka wa 2006

Ni we wari umuhanzi mukuru ku munsi wa kabiri wa Coachella Festival[yatangijwe mu 1999], mu ijoro ryo ku Cyumweru bwo haririmbye umuraperi Eminem.

Destiny’s Child…

Destiny’s Child ifite amateka n’ibigwi bidasanzwe mu muziki wo ku Isi. Indirimbo zabo zakundwakajwe imyaka myinshi mu bice bitandukanye byo ku Isi ndetse kugeza ubu umuntu wese wumvise indirimbo zabo aryoherwa n’ubuhanga buzumvikanamo.

Destiny’s Child, niyo yatumye umuririmbyi Beyonce yamamara ku Isi, iri tsinda kandi ryagize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha uyu mugore wa Jay Z binyuze mu bitaramo bakoranye n’ibikorwa bagezeho nk’itsinda.

Beyoncé Knowles, Kelly Rowland na Michelle Williams, baherukaga kugaragara ku rubyiniro bari kumwe nk’itsinda mu mwaka wa 2013. Icyo Kelly Rowland na Michelle Williams bafashije Beyonce kuririmba mu birori bya Super Bowl.

Mu myaka aba bagore bamaze baririmbana bagize ibihe byiza n’ibibi birimo kugenda kwa bamwe mu bahoze bagize itsinda no gusenyuka kwa burundu mu mwaka wa 2006.

Mu 1996 iri tsinda ryasinyishijwe muri Columbia Records nyuma mu 1996 basohoye album ya kabiri bise The Writing’s on the Wall yari iriho indirimbo nka "Bills, Bills, Bills" na "Say My Name". Iyi album yaracurujwe cyane muri iyo myaka.

Nyuma baje kugirana ubushyamirane uwitwa Roberson na Luckett bikura mu itsinda bashinja uwari manager abo Mathew Knowles[se wa Beyonce] gutonesha umukobwa we. Aba bombi basimbujwe Williams na Farrah Franklin; gusa mu mwaka wa 2000 Franklin yivanyemo basigara ari batatu na bo baza gutandukana muri 2006.

Destiny’s Child yatunguranye mu gitaramo nyuma y’imyaka 12 isenyutse
Beyonce Knowles ni we wari umuhanzi w'imena ku munsi wa kabiri wa Coachella
Beyonce yagombaga kuba yaritabiriye Coachella umwaka ushize wa 2017 ntibyakunda kuko yari atwite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza