Depite Bobi Wine yahagaritswe kongera kuririmba mu bitaramo

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 18 Ukwakira 2017 saa 02:17
Yasuwe :
0 0

Bobi Wine yafatiwe ingamba zikarishye na Polisi yo mu Mujyi wa Kampala ahagarikwa gukora ibitaramo biturutse ku magambo yavuze akagumura abaturage kuri ubu akaba anashinjwa gutuma habaho imyigaragambyo yahagaritswe n’amasasu.

Robert Ssentamu Kyagulanyi [Bobi Wine] ukunze kwiyita The Ghetto President we n’abandi badepite batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, baherukaga gukozanyaho n’abashyigikiye ko ingingo y’imyaka Umukuru w’Igihugu agomba kuba atarengeje ivugururwa.

Nyuma y’ibyo Depite Bobi Wine yakoze igitaramo ku Cyumweru, tariki 15 Ukwakira 2017, yaririmbye indirimbo ze zimwe na zimwe ahindura amagambo azigize mu rwego rwo kumvikanisha ko ubutegetsi buriho muri Uganda ntacyo bumariye abaturage, ibintu byakurikiwe n’imyigaragambyo imaze iminsi mu bice bimwe bya Kampala.

Nyuma y’ibyo, ikompanyi yitwa Balunywa Promotions Ltd yandikiwe ibaruwa na Polisi yo mu Mujyi wa Kampala yangirwa gukora igitaramo cyatumiwemo Bobi Wine mu rwego rwo gukumira ko yakongera kuvuga ’amagambo agumura abaturage’.

Iyo baruwa yashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru Bigeye, yashyizweho umukono n’Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kampala, Fred Mwesigwa, yagiraga iti "Tubabajwe no kubamenyesha ko nta ruhushya turi butange kuri iki gitaramo, bitewe n’uko mu gitaramo cyabanje kuri One Love Beach i Busabala, [Bobi Wine] yazamuye amagambo agumura rubanda ubu akaba ari gukorwaho iperereza."

Uyu muhanzi yashyizwe mu majwi na Polisi kuba ari we wihishe inyuma y’imyigaragambyo yabereye ahitwa Kasubi, yakozwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu masaha y’ikigoroba, ku wa Kabiri, igahoshwa n’imyuka iryana mu maso n’amasasu ndetse abantu babiri bakayikomerekeramo bikomeye.

Perezida Museveni yaherukaga gusubiza Bobi Wine umunenga ko we n’abadepite b’ishyaka rya NRM bafite umugambi wo guhindura itegeko nshinga. Yamubwiye ko atazi ibigwi by’ishyaka riri ku butegetsi rya NRM cyangwa akaba abizi ahubwo akabyirengagiza agahitamo kubeshya abaturage, abagumura.

Bobi Wine ushyirwa mu majwi kugumura abatuye mu Mujyi wa Kampala, ni umwe mu bakunze kunenga beruye ubuyobozi buriho muri Uganda. Uyu muhanzi asanzwe ari n’inshuti ya hafi ya Kizza Kifefe Besigye wahanganye na Perezida Museveni mu matora aheruka.

Polisi niyo yahosheje imyigaragambyo yakurikiwe n'amagambo ya Bobi Wine
Bobi Wine muri iyi minsi yariye karungu akoresha uburyo bwose mu kumvikanisha ko adashyigikiye ivugururwa ry'itegeko nshinga
Bobi Wine (wambaye ingofero itukura) ubwo aheruka kurwanira mu Nteko Ishinga Amategeko
Ku wa Kabiri, i Kampala hari ahabaye imyigaragambyo yahoshejwe n'imyuka iryana mu maso
Uyu muhanzi yashyizwe mu majwi na Polisi ya Kampala kuba ari we wihishe inyuma y'imyigaragambyo yahabaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza