Davido ayoboye ibyamamare bya Afurika mu gukurikirwa cyane kuri Instagram

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 15 Nzeri 2016 saa 12:34
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Davido wo muri Nigeria ari ku mwanya wa mbere mu bahanzi n’ibindi byamamare bikurikiwe cyane kuri Instagram muri Afurika, akurikiwe n’ababarirwa muri miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana cyenda.

Davido (David Adedeji Adeleke) asimbuye kuri uyu mwanya Diamond Platnumz wari umaze igihe kigera ku mwaka ari imbere y’abandi. Uyu ni na we wujuje miliyoni y’abamukurikira bwa mbere muri Afurika y’Uburasirazuba.

Diamond ari ku mwanya wa kabiri na miliyoni 2.7 mu gihe mu Kuboza 2015 yari afite abantu bagera kuri miliyoni n’ibihumbi magana atanu bari bamukurikiye. Mu mezi icyenda gusa yiyongereyeho miliyoni n’ibihumbi magana abiri.

Wizkid (Ayodeji Ibrahim Balogun) uherutse kuza gukorera igitaramo mu Rwanda ari ku mwanya wa gatatu, afite akurikiwe n’abantu bagera kuri miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atanu.

Umuririmbyi Tiwa Savage (Tiwatope Savage-Balogun) uherutse kwinjira muri Roc Nation ya Jay Z ari ku mwanya wa kane na miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atatu mu gihe producer we Don Jazzy (Michael Collins Ajereh) yabaye uwa Gatanu na miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana abiri.

Mu byamamare byo ku Isi, Selena Gomez ni we uri imbere mu gukurikirwa cyane kurusha abandi ku Isi aho amaze kuzuza abantu 98,900,000.

Davido ari ku mwanya wa mbere mu bakurikiwe cyane muri Afurika
Diamond ari ku mwanya wa kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza