Ciara yerekanye umwana yabyaye mu mezi icyenda ashize

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 16 Gashyantare 2018 saa 11:23
Yasuwe :
2 3

Umuhanzi w’Umunyamerika, Ciara Princess Harris [Ciara] n’umugabo we Russell Wilson berekanye ku nshuro ya mbere umwana w’umukobwa baherutse kwibaruka bakamwita Sienna Princess.

Ciara uri mu bagore bubatse ibigwi mu muziki wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yibarutse uyu mukobwa ku itariki 28 Mata 2017. Sienna Princess wavutse mu muryango w’ibi byamamare yavukanye ibiro 3.5.

Nyuma y’amezi icyenda Ciara na Russell Wilson bibarutse, berekanye ku nshuro ya mbere umwana babyaye babinyujije kuri porogaramu y’abafana babo izwi nka TraceMe. Ni amafoto yafotowe n’umugabo w’uyu muririmbyi usanzwe ari icyamamare muri shampiyona ya NFL muri Amerika.

Aba bombi ni ibyamamare, Ciara ni umuririmbyi ukomeye naho Russell akaba umukinnyi ukomeye wa ruhago y’Abanyamerika. Mbere y’uko babyarana umwana wa mbere, bari batangaje ko kuva bakundana birinze mu buryo bukomeye icyatuma bakorana imibonano mpuzabitsina kugeza umunsi barushingiyeho.

Ciara w’imyaka 32 na Russell Wilson w’imyaka 29, basezeranye ku wa 6 Nyakanga 2016, icyo gihe hari hashize umwaka n’amezi make bakundana mu buryo bweruye.

Ibirori by’ubukwe bwabo byabereye muri Cheshire mu Bwongereza. Ubukwe bwabo bwitabiriwe n’ibyamamare birimo Kelly Rowland na Lala Anthony bari bambariye umugeni gusa inshuti magara za Cara, Kim Kardashian na Serena Williams ntibabutashye.

Barushinze Ciara amaze umwaka umwe acanye umubano n’umuraperi Nayvadius DeMun Wilburn [Future], bari barabyaranye ariko batarashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza