Kwamamaza

Chris Brown yatsinze urubanza aburana n’umugore babyaranye

Yanditswe kuya 15-08-2016 saa 15:39' na Remesha Jr.


Nia Guzman yari yatanze ikirego asaba ubutabera ko bwambura Chris Brown uburenganzira ku mwana babyaranye ndetse n’indezo atanga ku kwezi ikiyongera.

Chris Brown n’uyu munyamideli babyaranye baburanye bwa mbere muri Nzeri 2015, icyo gihe urukiko rwanzuye ko umukobwa atsinzwe. Yongeye gutanga ikirego ajurira muri Mutarama 2016 aho yavugaga ko atagishaka kubona umwana we yegeranye n’uyu muhanzi.

Yatanze ikimenyetso ko mu minsi yashize Royalty yarwaye asima(asthma) ayitewe n’itabi uyu muhanzi yamutumuriye iruhande. Mu bujurire bwe, Nia Guzman yasabaga ko Chris Brown yimwa bya burundu kuzongera kubonana n’umwana we, yasabaga ko urukiko rukumira nyina wa Chris Brown ntazigere asura Royalty.

TMZ itangaza ko Nia yanasabye urukiko ko igihe cyose Chris Brown ashatse gusura uyu mwana ko byajya bikorwa abanje kugenzurwa ndetse akongera indezo ikava ku madolari 2,500 ikagera kuri 16,000.

Ibi byose urukiko rwongeye kubitera utwatsi rwemeza ko Chris Brown na Nia Guzman bakomeza gufatanya kurera umwana babyaranye. Uyu muhanzi yagumanye uburenganzira bwo kubana n’umukobwa we iminsi 12 mu kwezi nk’uko byanzuwe mu iburanisha riheruka.

Nia Guzman yasabwe gusubiza amadolari 20,000 Chris Brown yamuhaye kugira ngo yishyure umwunganizi mu mategeko nk’uko byari byategetswe n’urukiko mu minsi yashize. Ubutabera bwanzuye ko Chris Brown akomeza gutanga indezo ihwanye na 2500 aho kuba 16000 nk’uko Nia Guzman yabyifuzaga.

Nia yari yasabye ko Chris Brown yakwamburwa uburenzira ku mwana

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved