Chris Brown yasohoye video yemeza urugendo rwe i Mombasa

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 29 Nzeri 2016 saa 10:54
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi w’ikirangirire ku Isi Christopher Maurice[Chris Brown] yemeje ko agiye kuza muri Kenya mu Mujyi wa Mombasa kuhakorera igitaramo gikomeye azaririmbanamo na Wizkid wo muri Nigeria.

Iki gitaramo cyiswe ‘Music Festival’ kizabera mu Mujyi wa Mombasa ahitwa Nyali Golf club mu cyumweru gitaha kuwa Gatandatu tariki ya 8 Ukwakira 2016.

Chris Brown ukunzwe cyane iwabo muri Amerika no mu bihugu bitandukanye, yasohoye amashusho avuga ko ‘yiteguye urugendo azakorera muri Afurika y’Uburasirazuba mu Mujyi wa Mombasa’. Yijeje abafana bamutegereje ko azakora igitaramo kidasanzwe.

Yagize ati “Yoyo 001, Mombasa Kenya, mfite amashyushyu yo kuza aho. Kenya tugiye kubikora, ku itariki ya 8 Ukwakira mukore uko mushoboye muzahaboneke, mukore ibishoboka mwitegure kuko tuzakora ibirori, murakoze.”

Chris Brown utegerejwe n’abantu ibihumbi bakunda umuziki muri Kenya azaririmbira ahitwa Nyali Golf club, azaba aherekejwe na Wizkid uherutse kuza mu Rwanda. Aba bahanzi bombi basanzwe banafitanye indirimbo ikunzwe yitwa ‘Shabba’. Iyi irimo abandi bahanzi Trey Songz na French Montana.

Igitaramo cyateguwe na Mombasa Rocks, gitegerejwemo abantu babarirwa mu bihumbi birenga ijana, kwinjira ni ukwishyura amashilingi 10,000 ahasanzwe mu gihe mu myanya y’icyubahiro ari amashilingi 20,000 naho mu y’icyubahiro cy’ikirenga bigasaba 50,000.

Chris Brown agiye gukorera igitaramo muri Kenya nyuma y’iminsi mike Trey Songz avuye muri Coke Studio Africa mu Mujyi wa Nairobi.

Chris Brown yijeje abazaza kumureba i Mombasa ko bazabona igitaramo cyihariye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza