Chris Brown yarezwe n’umugore wafatiwe ku ngufu mu rugo rwe

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 10 Gicurasi 2018 saa 06:23
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Chris Brown yajyanywe mu nkiko n’umugore uvuga ko yafatiwe ku ngufu mu birori byabereye mu rugo rwe mu masaha y’igicuku nyuma yo guhabwa ibisindisha bikomeye n’ibiyobyabwenge.

Umunyamategeko wunganira uyu mugore utatangajwe amazina ku bw’impamvu z’umutekano we, yavuze ko icyo kirego ari kimwe mu byo yabonyemo ubugizi bwa nabi bukabije kuva yatangira umwuga we.

BBC yatangaje ko Gloria Allred, umunyamategeko w’uyu mugore yemeje ko yafashwe ku ngufu n’umuhanzi w’inshuti ya Chris Brown witwa Lowell Grissom Jr uzwi nka Young Lo bahuriye mu birori bamutumiyemo avuye mu kabyiniro.

Allred yavuze ko umukiriya we yagiye mu kabyiniro kitwa 1 Oak ku wa 23 Gashyantare, umwaka ushize, akahava mu ijoro yerekeza mu bindi birori bikurikira ibyo yari arimo atumiwe na Young Lo ndetse na Chris Brown.

Iki kirego cyo gufata ku ngufu kirimo na Chris Brown cyagejejwe mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Los Angeles ku wa Gatatu, tariki 9 Gicurasi 2018.

Umugore wafashwe ku ngufu avuga ko yabanje kwamburwa telefoni akabwirwa ko arayisubirana ari uko ibyo birori birangiye kuko byari byimuriwe mu rugo rwa Chris Brown. Ashinja uyu muhanzi kumuhata ibisindisha bikarishye ndetse akamuha n’ibiyobyabwenge.

Yavuze ko yafashwe ku ngufu na Young Lo ndetse agahohoterwa n’undi mugore. Yifuza indishyi z’akababaro kuri Chris Brown amushinja gushyigikira ibyo bikorwa ndetse umwunganizi we agashimangira ko yagizweho ingaruka n’ibyamubayeho muri iryo joro, byamuteye ihungabana.

Mark Geragos, umwunganizi wa Chris Brown mu mategeko yabwiye TMZ ko icyo kirego bakizi ariko umukiriya we arenganywa kuko umunyamategeko w’uwo mugore yababwiye gutanga miliyoni $17 batabikora ngo akabakangisha kujyana icyo kirego mu nkiko ashakisha uko uyu muhanzi yakurikiranwa.

Muri icyo kirego Chris Brown anashinjwa ko mu biroriyabonanywe imbunda imbere y’abashyitsi yari yatumiye mu rugo rwe.

Chris Brown yajyanywe mu nkiko n’umugore wafatiwe ku ngufu mu rugo rwe

Mu bihe bitandukanye Chris Brown yagiye agezwa mu butabera akurikiranyweho ibyaha byo guhohotera abagore no kubakubita. Mu 2016 yatawe muri yombi na polisi yo mu Mujyi wa Los Angeles akekwaho icyaha cyo guhohotera umugore amutunze imbunda ndetse yibukwa cyane mu 2009 ubwo yakubitaga Rihanna bakundanye akamukomeretsa mu isura.

Umuraperi Young Lo [uri iburyo] ni we ushinjwa gufata umugore ku ngufu mu rugo rwa Chris Brown

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza