Céline Dion yahagaritse ibitaramo kubera uburwayi bugiye gutuma abagwa ugutwi

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 26 Werurwe 2018 saa 08:28
Yasuwe :
3 2

Umuririmbyi Céline Marie Claudette Dion [Céline Dion] yahagaritse ibitaramo byose yagombaga gukora muri Las Vegas mu byumweru bitatu biri imbere abitewe n’uburwayi bwamufashe butuma yumva ibintu bitari ku murongo.

Céline Dion yemeje ko ahagaritse ibitaramo yari afite muri uku kwezi kwa Werurwe no muri Mata kubera uburwayi buzwi nka ‘Patulous Eustachian’, ‘butera kutumva neza, bugatuma n’uririmba bitamworohera’ nk’uko byasohowe mu itangazo rihagarika ibitaramo bye.

Yagize ati “Amahirwe yanjye ntiyigeze ambera meza muri iyi minsi ishize… Nateganyaga gukora ibitaramo byanjye nk’uko nabiteguye none ibi birongeye biraba. Biragoye kubyizera! Nsabye imbabazi uwateganyaga gukora urugendo aza mu bitaramo byanjye i Las Vegas. Nzi neza uko ibi bibatengushye kandi nsabye imbabazi.”

Biteganyijwe ko Céline Dion azabagwa mu gutwi kugira ngo abashe gukira ubu burwayi akomeze ibitaramo. Ibyo yari afite byari biteganyijwe kuva ku itariki 27 Werurwe kugeza ku ya 18 Mata. Azongera kugaragara ku rubyiniro ku itariki 22 Mata 2018 ahitwa The Coloseeum muri Caesars Palace mu Mujyi wa Las Vegas.

Céline Dion ugiye kubagwa mu gutwi amaze hagati y’umwaka umwe kugeza kuri umwe n’igice afite iki kibazo. Yakoreshaga umuti w’ibitonyanga gusa ubu ntibikiri kumufasha kubasha kumva no gukoresha amatwi ye neza.

Yavuze ko abari bishyuye amatike y’ibitaramo bye bazasubizwa amafaranga yose mu rwego rwo kubiseguraho kuko bitakibaye.

Céline Dion w’imyaka 49 ni umwe mu baririmbyi bubatse amateka mu muziki w’abavuga Igifaransa. Yagurishije kopi za album miliyoni 220 bimugira umwe mu bagore binjije akayabo babikesha gucuruza umuziki. Uyu muhanzikazi yashyizwe muri Guinness des Records nk’uwagize indirimbo zumviswe kurusha iz’abandi bose bakoresha Igifaransa.

Céline Dion afite ibigwi mu bakora umuziki w'Igifaransa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza