Bwa mbere Beyonce yerekanye impanga aherutse kwibaruka

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 14 Nyakanga 2017 saa 12:01
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Beyoncé Giselle Knowles-Carter uheretse kwibaruka abana b’impanga yashyize ahagaragara ifoto ihishura amasura yabo ku nshuro ya mbere nyuma y’ukwezi kumwe abyaye.

Beyoncé yemeje ko yibarutse ku tariki 14 Kamena 2017, nubwo ibinyamakuru byinshi byari byavuze ko yabyaye mu minsi ibiri mbere y’uwo. Yabyaye hakibura iminsi mike ku gihe cyari cyaragenwe n’abaganga bituma bagumishwa mu bitaro bya UCLA Medical Center mu gihe cy’icyumweru n’igice kugira ngo babanze bitabweho nubwo baje gusezererwa.

Mu butumwa bwa mbere yatangaje avuga ku kwibaruka kwe, uyu muhanzi yahise yemeza amazina y’impanga ze yari amaze igihe acaracara ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, bikanavugwa ko we na Jay Z bahise bajya kuyandikisha aho umwe yiswe Rumi Carter undi akitwa Sir Carter. Ibi ngo byakozwe kugira ngo hatazagira uyakoresha mu bucuruzi.

Beyoncé yongeye kwifashisha uburyo bwisanisha n’ubwo yakoresheje yifotoza mu kumenyekanisha ko yitegura kubyara ubwo yari atwite, ku bazi kwitegereza neza bikagaragara nk’igice cya kabiri cy’ifoto ya mbere kuko ivara yari iri mu isura ye ubu bwo itwikuruye.

Ifoto ya mbere igaragaraho abana ba Beyoncé, imugaragaza abateruriye mu gitambaro cy’amabara yiganjemo idoma [
violet] n’andi y’uruvangitirane asa nk’ayo yakoresheje mbere, inyuma ye hakagaragara indabo n’ubusitani.

Iyi foto yashyizwe hanze na Beyoncé ubwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Nyakanga 2017, kuri Instagram, yayiherekeje amagambo agira ati "Sir Carter na Rumi bujuje ukwezi kumwe uyu munsi."

Beyonce yerekanye ku nshuro ya mbere impanga yabyaye

Beyoncé ni umwe mu baririmbyi bihagazeho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika haba mu kugira igikundiro, imitungo n’ibindi bitandukanye. Ubwamamare bwe abukesha ubuhanga mu miririmbire, ikimero ndetse no kuba yarashakanye na Jay-Z uri mu baraperi batunze amafaranga menshi.

Sir Carter na Rumi Carter biyongereye mu muryango wa Jay Z na Beyoncé, bakurikira undi mwana w’umukobwa bise Blue Ivy Carter wavukiye mu bitaro bya Lenox Hill Hospital byo mu Mujyi wa New York ku itariki 7 Mutarama 2012.

Mbere y’uko bibaruka imfura, hagati y’umwaka wa 2010 n’uwa 2011, Beyoncé yakunze kugaruka ku gahinda gakomeye yagize bitewe n’uburyo yatwise inda ikavamo mu gihe we na Jay-Z bari bakeneye urubyaro cyane.

Beyonce asanzwe afite undi mwana w'imyaka itanu
Beyonce ashyira ahagaragara ifoto ya mbere y'uko atwite ivara ryari riri mu isura ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza