Bobi Wine yatangiye guhabwa inshingano mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 14 Nyakanga 2017 saa 04:39
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Robert Kyagulanyi Ssentamu [Bobi Wine] yashyizwe muri komisiyo ebyiri zikorera mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda nyuma y’iminsi mike arahiriye kuba umudepite muri icyo gihugu.

Uyu muhanzi wiyamamarije mu gace ka Kyadondo yashyizwe muri Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu, ziba inshingano za kabiri ahawe mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda kuko yari yabanje gushyirwa mu yindi Komisiyo igenzura ibikorwa bya Perezida nyuma y’amasaha macye arahiye.

Komisiyo yari yashyizwemo mbere iyobowe n’uwitwa Jesca Ababiku mu gihe iy’uburenganzira bwa muntu yashyizwemo ubu yo iyobowe na Jovah Kamateeka winjiye mu Nteko Ishinga Amategeko ahagarariye ahitwa Mitooma District.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Rebecca Kadaga, yemeje ko Bobi Wine yashyizwe muri iyo Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu, mu gihe undi witwa Stephen Mukitale uhagarariye ahitwa Buliisa yahise akurwa muri ishinzwe ubu

Yagize "Ejo twari turi gushyira abantu muri Komisiyo zitandukanye ziriho, nifuzaga gushyira Hon. Robert Kyagulanyi muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu."

Yakomeje ati "Nashyizemo Kyagulanyi hanyuma nimura Depite Stephen Mukitale w’ahitwa Buliisa mukura muri Komisiyo yo gukurikirana ikoreshwa ry’Umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko [PAC] mushyira muri Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu. [Budget Committee]."

Bobi Wine yashyizwe mu kanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda

Ku itariki ya 30 Kamena 2017, nibwo byemejwe ko Bobi Wine yatorewe kuba umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, yahigitse abakandida bo mu mashyaka atandukanye n’abigenga bari bahataniye umwanya wo guhagararira agace ka Kyadondo East.

Uyu muhanzi yatsinze ku bwiganze bw’amajwi 77%. Mu baturage 33310 batoye, Bobi Wine wari wiyamamaje nk’umukandida wigenga yabonye amajwi 25659 mu gihe Apollo Kantinti wa FDC yagize 1832, Sitenda Ssebalu wa NRM agira 4556. Mu bakandida bigenda harimo we ubwe, uwitwa Muwadda Nkunyingi wagize 575 ndetse na Sowedi Kayongo wagize 377.

Abafana ba Bobi Wine baherutse kwirara mu mihanda bishimira intsinzi ye mu buryo budasanzwe
Ni ibyishimo ku bakunzi ba Bobi Wine ku bw'intsinzi aheruka kubona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza