Kwamamaza

Bobi Wine yasubiye ku ntebe y’ishuri

Yanditswe kuya 19-08-2016 saa 10:43' na Remesha Jr


Umuririmbyi ukomeye muri Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu [Bobi Wine] yafashe umwanzuro wo gusubira ku ntebe y’ishuri agatyaza ubwenge muri kaminuza mu by’amategeko.

Bobi Wine w’imyaka 34 y’amavuko yari asanzwe afite impamyabumenyi ya kaminuza yakuye muri Makerere University. Yahisemo gusubira ku ntebe y’ishuri kwiga amasomo y’igihe gito mu mategeko kugira ngo bizamworohereze mu kazi naramuka agizwe umudepite ari narwo rugendo amaze igihe yitegura.

Uyu muhanzi yakunzwe cyane mu ndirimbo zakanyujijeho mu myaka yatambutse nka ‘Sunda’ , ‘Mama Mbiire’ ft Juliana Kanyomozi , ‘Kiwani’, ‘Bada’ n’izindi. Agiye gukomereza amasomo muri kaminuza ya Kampala International University nk’uko Big Eye yabitangaje.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko Bobi Wine yirinze kuvuga ku makuru y’uko agiye gusubira ku ntebe y’ishuri kugira ngo itangazamakuru ridakomeza kumuhata ibibazo ku byo kwiyamamariza umwanya w’ubudepite amazemo iminsi ashakisha.

Uyu muhanzi arifuza gusimbura Apollo Kantinti uherutse kwirukanwa wari uhagarariye ishyaka rya FDC gusa yagaragayeho ubusembwa ku bw’amanyanga yakoze mu matora yabaye kuwa 18 Gashyantare 2016.

Bobi Wine aherutse gutangaza byeruye ko yiteguye kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda ndetse ngo afite icyizere ko azatsinda.

Umugore wa Bobi Wine, Barbie Itungo, ashyigikiye cyane uyu muhanzi ndetse mu byo abwira itangazamakuru ahamya ko hari icyizere cyo kuzatsinda. Aba bombi bafitanye abana bane Shadraq Shilling Mbogo Kyagulanyi, Shalom Namagembe Kyagulanyi, Solomon Kampala Nyanzi Kyagulanyi na Suubi Shine Nakaayi Kyagulanyi.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved