Bobi Wine mu nzozi zo kuzaba Perezida wa Uganda

Yanditswe na
Kuya 13 Nyakanga 2017 saa 01:08
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho umuhanzi Bobi Wine atorewe kuba umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda, yakoze ibirori byo kwishimira intsinzi agaragaza ko afite n’inzozi zo kuziyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Robert Ssentamu Kyagulanyi [Bobi Wine] ukunze no kwiyita The Ghetto President yatorewe kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ku itariki ya 30 Kamena 2017, byemezwa na Komisiyo y’Amatora muri Uganda ko yatsinze abo bari bahataniye umwanya ku bwiganze bw’amajwi 77%.

Mu baturage 33310 batoye, Bobi Wine wari wiyamamaje nk’umukandida wigenga yabonye amajwi 25659 mu gihe Apollo Kantinti wa FDC yagize 1832, Sitenda Ssebalu wa NRM agira 4556. Mu bakandida bigenda harimo we ubwe, uwitwa Muwadda Nkunyingi wagize 575 ndetse na Sowedi Kayongo wagize 377.

Nyuma y’aho Bobi Wine arahiriye kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ku wa Kabiri, tariki 11 Nyakanga 2017, ku mugoroba yahise akoranya abamushyigikiye bakora ibirori byo kwishimira intsinzi, aratungurana ahita avuga ko akiri muzima yifuza kuba Umukuru w’Igihugu muri Uganda.

Ibi yabivuzeho ubwo yashimiraga umugore we wakunze kumuba inyuma ubwo yiyamamazaga kugeza atsinze. Yabwiye imbaga yari iteraniye ku kibuga cy’ahitwa Kasangati Saza ati "Warakoze kunyizera, mbere y’uko mfa, ngusezeranyije ko nzakugira umugore w’Umukuru w’Igihugu muri Uganda."

Umugore wa Bobi Wine witwa Barbara Itungo [Barbie], yakunze kuba umwe mu b’imbere bafataga ijambo aho yiyamamaje hose ndetse yanamuherekeje mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko kurahirira guhagararira abaturage bo mu gace ka Kyadondo East.

Barbie yari ari no mu gihiriri cy’abarwanashyaka ba Bobi Wine bigaragambije mu minsi ishize ubwo yari yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano ashaka kwiyamamariza aho Museveni yari bugenderere.

Bobi Wine n’uwo bashakanye yasezeranyije kuzagira umugore w’Umukuru w’Igihugu muri Uganda, barushinze muri 2011 nyuma y’umubano bagiranye bakiri abanyeshuri, bafitanye abana bane barimo uwitwa Solomon Kampala Nyanzi, Shalom Namagembe, Shadraq Shilling Mbogo n’undi wavutse muri 2015.

Uyu muhanzi wagaragaje icyifuzo cyo kuba Umukuru w’Igihugu muri Uganda asanzwe ari inshuti ya hafi ya Kizza Besigye Kifefe wiyamamaje mu matora aheruka muri icyo gihugu, ashaka gukura Perezida Museveni ku buyobozi ariko ntibimuhire.

Umugore wa Bobi Wine yishimiye bikomeye itsinzi y'umugabo we
Bobi Wine yijeje Barbie bashakanye kuzamugira Umugore w'Umukuru w'Igihugu umunsi umwe
Bobi Wine ntiyigeze asiga umugore we haba mu kwiyamamaza no kwishimira intsinzi
Bobi Wine n'abamushyigikiye bamaze iminsi bishimira ko yatsinze amatora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza