Beyonce yasaruye miliyoni 256$ mu bitaramo bizenguruka Isi

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 18 Ukwakira 2016 saa 08:20
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Beyonce Knowles umugore wa Jay Z yabonye amafaranga agera kuri miliyoni 256 z’amadolari mu rugendo rw’ibitaramo yakoze amenyekanisha album aherutse gusohora yise ’Lemonade’.

Billboard itangaza ko aya mafaranga yose Beyonce yayabonye mu gihe kigera ku mezi ane. Yatangiye urugendo rw’ibitaramo yise ‘Formation World Tour’ kuwa 27 Mata 2016 arusoza kuwa 7 Kanama 2016.

Ibitaramo yakoreye mu mijyi itandukanye yabicurujemo amatike agera kuri miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana abiri abyara igiteranyo cya miliyoni 256 z’amadolari [ahwanye na 209,664,000,000 z’amafaranga y’u Rwanda].

Iki kinyamakuru cyakoze ijanisha gisanga buri gitaramo mu bigera kuri 50 yakoze cyaramwinjirirzaga hafi miliyoni eshanu n’ibihumbi magana abiri by’amadolari. Ibi bitaramo byose byitabiriwe n’abantu ibihumbi bitabarika.

Mu ijanisha ryakozwe bigaragara ko buri gitaramo cyitabirwaga n’abafana basaga ibihumbi 45. Igitaramo cyinjije amafaranga menshi ni icyo yakoreye mu Mujyi wa London kuri Wembley kuwa 2-3 Nyakanga 2016, aha honyine yahakuye amadolari miliyoni 15.3 .

Ibitaramo yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nabyo biri mu byamwinjirije akayabo gusa icyo yakoreye mu Mujyi wa New York nicyo kiri imbere mu byo yasuruyemo menshi muri Amerika. Yagikuyemo agera kuri miliyoni 11.5 z’amadolari, icyo gihe hari hinjiye abafana 73,486.

Beyoncé Knowles n’umugabo we Jay-Z baherutse kuza ku isonga nka couple ya mbere yinjije akayabo kurusha izindi mu mwaka wa 2016, uyu mwanya bawusimbuyeho Taylor Swift n’uwahoze ari umukunzi we DJ Calvin Harris.

Beyoncé na Jay Z binjije miliyoni 107.5 z’amadolari muri uyu mwaka ushize, umugore yasaruye miliyoni 54 mu gihe umugabo ubwe yabitse kuri konti miliyoni 53.5 z’amadolari. Ibi byatumye urugo rwabo ruza imbere mu zinjije akayabo kurusha izindi muri 2016 nk’uko byatangajwe na Forbes isanzwe izobereye mu kubarura imitungo y’ibyamamare ku Isi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza