Beyonce yahagaritse igitaramo umubyinnyi yambika impeta umukunzi we

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 13 Nzeri 2016 saa 04:47
Yasuwe :
0 0

John Silver umwe mu basore babyinira Beyonce yatunguye imbaga yari yitabiriye igitaramo uyu muhanzi aherutse gukorera muri St. Louis yambika impeta y’urukundo umukobwa bateganya kurushinga.

Iki gitaramo cya Beyonce yagikoreye ahitwa St. Louis kuwa 10 Nzeri 2016, ni kimwe mu bigize Formation World Tour ari gukora azenguruka Isi.

Ubwo yarimo kuririmba iyitwa Single Ladies , Beyonce yahagaritse umuziki umwanya muto abwira abafana ko hari umuntu ugiye kuza ku rubyiniro. Batunguwe no kubona ahaye indangururamajwi umubyinnyi we John Silver wahise avuga ko ‘agiye gusaba urukundo’.

John Silver yavuze ko agiye gusaba umukunzi we ko yamwemerera akaza gutura mu Mujyi wabo undi ntiyazuyaje yahise yemera ko ‘amuhaye urukundo.

John Silver mbere yo gupfukama hasi ngo yambike impeta umukunzi we Ashley Everett yagize ati “Ni umwamikazi wanjye, ndumva iki ari igihe nyacyo cyo kuza mu mujyi mvukamo.” Umukobwa yahise yemerera Silver atazuyaje.

Amashusho yafashwe muri iki gitaramo hagati yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ndetse abantu bakomeje kuyahererekanya kubera uburyo bambikanye impeta mu buryo butari bumenyerewe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza