Bebe Cool yatakambye asaba gukorana indirimbo na Kanye West

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 Ukwakira 2018 saa 07:54
Yasuwe :
0 0

Bebe Cool uri mu bahanzi bakomeye muri Uganda no mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, yatakambiye Kanye West amusaba ko bakorana indirimbo.

Bebe Cool yahaye icyifuzo cye Kanye West akoresheje urubuga rwa Facebook, yandika ubutumwa burebure amusaba ko bakorana indirimbo kuko byaba ari amahirwe akomeye uyu muhanzi agize mu buzima bwe.

Uyu muhanzi yatangiye ashimira Kanye West, abajyanama be mu bya muzika ndetse n’umugore we Kim Kardashian kuba barahisemo gusura Uganda no kuhakorera zimwe mu ndirimbo ziri kuri album nshya y’uyu muraperi.

Agezemo hagati ati “Ubu nanjye nagiye mu gihugu cyawe cy’ivuko [USA] mu rugendo rw’akazi ariko icy’ingenzi gitumye nandika ubu butumwa ni ukugusaba kuzagaragara kuri iyi album yawe nshya uri gutunganya.”

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko we nk’umuntu ufungutse mu mutwe yahisemo gushira amanga kuko benshi mu banyafurika bashobora kuba babyifuza ariko bakagira ubwoba.

Bebe Cool yakomeje avuga ko niyo byamwangira yaba hari benshi abereye urugero rwo kutiyima kandi ubima ahari, avuga bizaba ari ishema kuri we igihe icyifuzo cye cyaba gihawe agaciro.

Kanye West, umuryango we ndetse n’abandi bamufasha mu muziki bamaze iminsi muri Uganda.

Bageze muri iki gihugu kuri uyu wa Gatandatu mu bikorwa byo kuruhuka ariko by’umwihariko Kanye arateganya kuhafatira amashusho ya zimwe mu ndirimbo za zizajya kuri album ye nshya.

Aya mashusho bivugwa ko azafatirwa muri pariki ‘Murchison Falls’ ndetse aba bombi bakanazenguruka amasumo ayigize mu buryo bwo gutembera.

Album nshya ya Kanye West izajya hanze ku wa 23 Ugushyingo nihatagira igihinduka.

Bebe Cool yashyize iyi foto ku rubuga rwa Facebook akurikizaho amagambo yo kwinginga Kanye West amusaba ko bakorana indirimbo

Ubwo Kanye West n'umuryango we basesekaraga muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza