Kwamamaza

Bebe Cool yangiwe kwinjira mu Bwongereza

Yanditswe kuya 25-08-2016 saa 15:23' na Remesha Jr.


Moses Sali [Bebe Cool] yimwe visa imwemerera kujya mu Bwongereza aho ategerejwe mu bashyitsi bakomeye bazataha ubukwe bw’umwana w’umuherwe Sudhir Ruparelia buzabera i Londres.

Bebe Cool yagombaga guhabwa visa bitarenze mu ntangiriro z’icyumweru gusa kugeza ubu ikinyamakuru XClusive News gitangaza ko uyu muhanzi yangiwe kuzajyayo ku mpamvu batigeze basobanura neza.

Si uyu muhanzi wenyine wimwe visa ijya mu Bwongereza kuko n’abandi bagabo bakomeye muri Uganda bagombaga kuzataha ubu bukwe barimo Tom Mugenga, Ronnie Ndyareeba[nyiri The 400 Bar] n’abandi banyuranye ntibarahabwa ibyangombwa mu gihe ibirori bizaba mu mpera z’iki cyumweru.

Impamvu yatumye aba banyamafaranga na bo badahabwa impapuro zibemerera kujya mu Bwongereza ntiyatangajwe. Ni ku nshuro ya kabiri Bebe Cool yimwe Visa kuko no muri Mata 2016 yashatse kujya muri Amerika aryozwa ko yarwanyije ubutinganyi.

Sheena Ruparelia, umwana wa Sudhir Ruparelia agiye gukora ubukwe buzabera muri hoteli y’inyenyeri eshanu yitwa Savoy Hotel iri mu Mujyi wa London. Ubu bukwe buzatwara asaga miliyoni y’amadolari, bwatumiwemo abantu bakomeye bagera ku ijana bo muri Uganda.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved