Banky W yarushinganye n’umukinnyi wa filime muri Nigeria

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Ugushyingo 2017 saa 12:01
Yasuwe :
1 0

Umuhanzi uri mu ba mbere bakomeye banafite amafaranga menshi muri Nigeria, Banky W yarushinganye n’umukunzi we Adesua Etomi mu birori byabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo 2017.

Ubukwe bwa Banky W[ubusanzwe witwa Bankole Wellington] n’umukinnyi wa filime Adesua Etomi bwabereye mu Mujyi wa Lagos, bwatashywe na benshi mu byamamare bizwi muri Nigeria.

Ikinyamakuru Vanguard cyatangaje ko mu batashye ubu bukwe harimo Bovi, Basket Mouth, Kemi Adetiba, Tunde Demuren, Chigul, Lynxx, Juliet Ibrahim, M.I Abaga, Dotun Kayode, Tolu ‘Toolz’ Oniru, Linda Ejiofor, Sola Sobowale n’abandi batandukanye.

Uyu muhanzi akoranye ubukwe n’icyamamare Adesua Etomi nyuma y’iminsi mike yari ishize ajya mu baganga kwisuzumisha indwara yari yaketsemo kanseri y’uruhu gusa ibisubizo byerekanye ko ari muzima.

Banky W w’imyaka 36 yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Adesuwa muri Gashyantare 2017, muri Gicurasi 2017 nibwo uyu muhanzi yatanze inkwano mu muryango w’umukunzi we ndetse ababyeyi ku mpande zombi baha umugisha urukundo rwabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza