Adele yafashe icyemezo cyo kureka kuvuga akajya akoresha amarenga

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 17 Nyakanga 2017 saa 03:15
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Adele Laurie Blue Adkins uri mu bakomeye mu Bwongereza no ku Isi, yiyemeje guhagarika gukoresha ijwi rye akajya yifashisha amarenga mu gihe aganira n’abantu.

Adele ukomoka mu Bwongereza ni umwe mu bahanzi bubashywe kandi bakunzwe mu bihugu byinshi ku Isi, abikesha zimwe mu ndirimbo ze zanyuze imitima ya benshi zirimo iyitwa “Hello”, “When We Were Young”, “Send My Love” n’izindi zitandukanye.

Uyu muhanzi yiyemeje guhagarika kujya avugana n’abantu akoresheje umunwa ahitamo kwifashisha amarenga bitewe n’uburyo yarakariwe n’abafana baguze amatike y’ibitaramo bibiri yagombaga gukorera muri Wembley Stadium ntabataramire kubera ikibazo yagize cy’ijwi ritamukundiye.

Ikinyamakuru The Sun cyandikirwa mu Bwongereza cyatangaje ko gifite ubuhamya bwa bamwe mu bantu bamaze iminsi babona uyu muhanzi, bemeza ko atakivugana n’abantu akoresheje umunwa, ahubwo asigaye akoresha amarenga cyangwa agaceceka.

Umwe muri aba bantu yabwiye iki kinyamakuru ko ubwo aheruka gusura umwana we ku ishuri yatashye atamubwiye ijambo na rimwe. Ati "Ntiyavugaga na gato n’iyo yabaga abajijwe n’abantu batazi ibibazo by’ijwi rye, nta gisubizo na kimwe yabahaga."

Uyu muntu yakomeje avuga ko ibijyanye no kuvuga byose uwo munsi yabifashijwemo n’umugabo we Simon Konechi, aho bari kumwe ku ishuri akajya amubwira mu marenga undi akageza ubutumwa bwa Adele ku mwana wabo.

Ati "Byasaga nk’ibisekeje uwo munsi kuko n’umugabo we yabishyenzemo avuga ko ari ururimi rushya rw’ibimenyetso [Adele] yadukanye. Byagaragaraga nk’aho bimubangamiye ndetse wabonaga buri kanya agaragaza ko umuhogo ushobora kuba uri kumubabaza."

Adele utaragira icyo atangaza kuri aya makuru ’yafashe iki cyemezo cyo kujya akoresha amarenga’ mu gihe aganira n’abantu, nyuma y’iminsi ishize yijujutirwa n’abafana kubera ibitaramo yagombaga gukora ku itariki ya 1 n’iya 2 Nyakanga 2017, bigasubikwa batarabimenyeshejwe mbere.

Nyuma y’isubikwa ry’ibyo bitaramo, abafana barakariye Adele bikomeye, bamushinja n’ubwambuzi nyuma y’aho ikigo cyitwa Eventim cyari mu bufatanye na we, cyanze kubasubiza amafaranga yuzuye bari bishyuye, ariko bigasobanurwa ko ayakuweho ari aya serivisi bari bahawe y’amatike.

Adele amaze kubona ko abafana bariye karungu yahise yandika ibaruwa yo kubiseguraho, ahamya ko yagize ikibazo cy’ijwi mu muhogo ntibimukundire kuririmba akaba ari yo ntandaro y’isubikwa ry’ibyo bitaramo. Yijeje abafana kubishyura amafaranga yose bari batanze avuga ko azafata ingamba zizatuma atongera kubatenguha.

Adele uri mu bahanzi bazwiho ubuhanga mu kugorora ijwi, yize umuziki ku ishuri ryo mu Bwongereza ryitwa Brit ahabwa impamyabumenyi muri 2006 ari nacyo gihe yahise atangirira gukora umuziki. Yiganye n’abandi bahanzi bazwi barimo Jessie J. na Leona Lewis. Magingo aya amaze gucuruza kopi za album zirenga miliyoni 65 kuva yatangira gukora umuziki.

Uyu muhanzi yari aherutse kwandika ibaruka asaba imbabazi abafana be
Adele ni umwe mu bahanzi bakomeye bakomoka mu Bwongereza
Adele ni umwe mu bazwiho ubuhanga mu kugorora ijwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza