Abandi bagore babiri baryamanye na Usher bamujyanye mu rukiko bamushinja kubanduza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Kanama 2017 saa 12:24
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Usher Raymond yongeye kujyanwa mu nkiko, akurikiranyweho icyaha ashinjwa ko yaryamanye n’abandi bagore babiri akabanduza indwara ifatira mu mibonano mpuzabitsina.

Usher Raymond yari amaze iminsi aburana n’umugore wahoze amwambika amushinja ko baryamanye akamutera indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Icyo gihe Usher yaciwe indishyi ihwanye n’amadolari miliyoni 1.1 nyuma y’uko yatsinzwe urubanza. Mu minsi mike ishize uyu mugore [utaratangajwe amazina] yongeye kugana urukiko asaba ko indishyi yahawe zakwikuba zikagera kuri miliyoni 20 z’amadolari nyuma y’uko yagiye kwisuzumisha abaganga bagasanga yaranduye virusi ya ‘herpes’.

Mail Online yatangaje ko hari abandi bagore babiri bongeye kujyana Usher mu nkiko bamushinja ko bagiranye ibihe byiza bakaryamana badakoresheje agakingirizo bikabaviramo kwandura virusi ya ‘herpes’ iri mu za mbere zizahaza cyane mu zandurira mu busambanyi.

Aba na bo banze ko amazina yabo nyakuru ashyirwa mu binyamakuru ariko bahitamo ko bakwitwa Jane Doe na John Doe[amazina atanditse mu byangombwa].

Ikirego gishya Usher akurikiranweho cyajyanwe mu rukiko kuwa Mbere w’iki cyumweru na Lisa Bloom wunganira aba bagore mu mategeko. Jane Doe na John Doe bashinja Usher ko baryamanye nyuma y’umwaka wa 2012 baza kwanduzwa herpes.
Muri iki kirego harimo n’umugabo uvuga ko yakoranye na Usher ndetse ko babanaga bya hafi atazi ko afite virusi itera ‘herpes’ na we biza kumuviramo kuyandura bityo akaba yifuza indishyi.

Usher [Usher Raymond IV] w’imyaka 38 yakunzwe bikomeye mu ndirimbo ‘Confessions’, yigeze kwivuza indwara ya herpes hagati mu mwaka wa 2009 na 2010; ikirego cye cya mbere kigaragaza ko muri icyo gihe yaryamanye n’abagore batandukanye adakoresheje agakingirizo arabanduza gusa umwe muri bo yamujyanye mu rukiko bituma acibwa amafaranga.

Icyaha Usher ashinjwa ngo gihanwa n’amategeko muri California ndetse bihanishwa igihano kiremereye iyo umugabo cyangwa umugore yanduje nkana mugenzi we virusi iyo ariyo yose binyuze mu mibonano mpuzabitsina.

Iyi ndwara ya herpes Usher yayanduye nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umugore we witwa Tameka Foster, ngo yarivuje arakira ariko yayikwirakwije muri benshi. Ubu afite undi mugore bashakanye mu 2015 witwa Grace Miguel.

Usher afite undi mugore bamaranye imyaka ibiri witwa Grace Miguel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza