Abahanzi umunani bo muri Afurika bahataniye ibihembo bya BET Awards

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 16 Gicurasi 2017 saa 05:06
Yasuwe :
0 0

Abahanzi umunani bo muri Afurika bari ku rutonde rw’abahataniye ibihembo bikomeye muri muzika bitangwa na televiziyo ya BET(Black Entertainment Tv) ari naryo zina byahawe.

Ibihembo bya BET Awards bitangwa ku bantu mu byiciro 20 birimo umuziki, sinema na siporo. Ku rutonde rw’abahataniye ibi bihembo uyu mwaka harimo abahanzi umunani bakorera umuziki muri Afurika, muri Burasirazuba hajemo Diamond Platnumz gusa.

Abarimo ni Aka (South Africa), Babes Wodumo (South Africa), Davido (Nigeria), Nasty C (South Africa), Stonebwoy (Ghana), Tekno (Nigeria), Wizkid (Nigeria) na Mr Eazi (Nigeria).

Mu mwaka ushize hari harimo AKA (South Africa), Black Coffee (South Africa), Cassper Nyovest (South Africa), Diamond Platnumz (Tanzania), Mz Vee (Ghana), Serge Beynaud (Cote d’Ivoire), Wizkid (Nigeria) na Yemi Alade (Nigeria). Icyo gihe Black Coffee ni we watwaye igikombe.

Beyoncé Giselle Knowles-Carter yaje ku isonga mu bahanzi bahamagawe mu byiciro byinshi, mu bahatanira ibihembo bya BET Awards bigiye gutangwa ku nshuro ya 17 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibihembo by’uyu mwaka biteganyijwe kuzabera ahitwa Microsoft Theater mu ijoro ryo ku wa 25 Kamena 2017.

Beyonce ni we muhanzi uyoboye urutonde rw’abahamagawe, ari mu byiciro birindwi bya BET Awards biturutse kuri album yise ’Lemonade’ yasohoye mu mpera z’umwaka.

Uyu mugore witegura no kubyara impanga akurikiwe n’abandi bahanzi barimo Bruno Mars umugwa mu ntege aho yahamagawe mu byiciro bitanu, itsinda ryitwa Migos na Chance the Rapper bari mu bahamagawe inshuro enye, hagakurikiraho abandi bahanzi barimo na Solange Knowles uva inda imwe na Beyonce.

Beyonce uyoboye urutonde rw’abahanzi bahamagawe mu byiciro byinshi muri BET Awards, ahataniye igihembo cya album nziza y’umwaka, indirimbo ye yitwa ’Formation’ iri mu zizatoranywamo ihabwa igihembo cy’ihiga izindi mu kugira amashusho meza, iherekejwe n’iyitwa ’Sorry’ aherutse gusohora ikomeje kwigarura benshi mu bakunzi b’umuziki ndetse n’izindi ndirimbo ze zitandukanye zihatanye mu byiciro icyenda ubibariye hamwe.

Uyu muhanzikazi yaherukaga gutangaza ko agiye kwishyurira kaminuza abanyeshuri bane mu cyo yise "Formation Scholars" mu rwego rwo kwizihiza umwaka ushize asohoye album yise ’Lemonade’ ikomeje kumuhesha ikuzo. Beyonce ari mu bahanzi bakomeje guhamagarwa mu bikorwa byo gutanga ibihembo ku bitwaye neza, mu gihe anitegura kwibaruka impanga zizaza ziyongera kuri Blue Ivy Carter ufite imyaka itanu.

Beyonce Knowles ayoboye urutonde rw'abahataniye ibihembo muri BET Awards

Bruno Mars ugwa mu ntege Beyonce mu bahatanira ibihembo bya BET Awards, yahamagawe mu byiciro bitanu birimo icya album nziza ndetse anahamagarwa mu baririmbyi ba R&B/Pop.

Urutonde rwuzuye rw’abahatanira ibihembo bya BET Awards:

Best Female R&B/Pop Artist

Beyoncé
Kehlani
Mary J. Blige
Rihanna
Solange

Best Male R&B/Pop Artist

Bruno Mars
Chris Brown
The Weeknd
Trey Songz
Usher

Best Group

2 Chainz & Lil Wayne
A Tribe Called Quest
Fat Joe & Remy Ma
Migos
Rae Sremmurd

Best Collaboration

Beyoncé Ft. Kendrick Lamar — "Freedom"
Chance The Rapper Ft. 2 Chainz & Lil Wayne — "No Problem"
Chris Brown Ft. Gucci Mane & Usher — "Party"
Dj Khaled Ft. Beyoncé & Jay Z — "Shining"
Migos Ft. Lil Uzi Vert — "Bad and Boujee"
Rae Sremmurd Ft. Gucci Mane — "Black Beatles"

Best Male Hip-Hop Artist

Big Sean
Chance The Rapper
Drake
Future
Cole
Kendrick Lamar

Best Female Hip-Hop Artist

Cardi B
Missy Elliott
Nicki Minaj
Remy Ma
Young M.A.

Video of the Year

Beyoncé — "Sorry"
Big Sean — "Bounce Back"
Bruno Mars — "24k Magic"
Migos Ft. Lil Uzi Vert — "Bad And Boujee"
Solange — "Cranes in the Sky"

Video Director of the Year

Benny Boom — Kehlani. “Crzy”
Bruno Mars & Jonathan Lia — Bruno Mars. “That’s What I Like”
Director X — Zayn Malik. “Like I Would”
Hype Williams — Tyga. “Gucci Snakes Ft. Desiigner”
Kahlil Joseph & Beyoncé Knowles-Carter. — Beyoncé “Sorry”

Best New Artist

21 Savage
Cardi B
Chance The Rapper
Khalid
Young M.A.

Album of the Year

24k Magic — Bruno Mars
4 Your Eyez Only — J. Cole
A Seat at the Table — Solange
Coloring Book — Chance The Rapper
Lemonade — Beyoncé

Dr. Bobby Jones Best Gospel/Inspirational Award

Cece Winans — "Never Have to Be Alone"
Fantasia Ft. Tye Tribbett —" I Made It"
Kirk Franklin Ft. Sarah Reeves, Tasha Cobbs & Tamela Mann — "My World Needs You"
Lecrae — "Can’t Stop Me Now (Destination) "
Tamela Mann — "God Provides"

Best Actress

Gabrielle Union
Issa Rae
Janelle Monáe
Taraji P. Henson
Viola Davis

Best Actor

Bryshere Y. Gray
Denzel Washington
Donald Glover
Mahershala Ali
Omari Hardwick

Youngstars Award

Ace Hunter
Caleb Mclaughlin
Jaden Smith
Marsai Martin
Yara Shahidi

Best Movie

"Fences"
"Get Out"
"Hidden Figures"
"Moonlight"
"The Birth of a Nation"

Sportswoman of the Year Award

Gabby Douglas
Serena Williams
Simone Biles
Skylar Diggins
Venus Williams

Sportsman of the Year Award

Cam Newton
Lebron James
Odell Beckham Jr.
Russell Westbrook
Stephen Curry

Centric Award

Fantasia — "Sleeping with the One I Love"
Kehlani — "Distraction"
Mary J. Blige — "Thick of It"
Solange — "Cranes in the Sky"
Syd — "All About Me"
Yuna — "Crush Ft. Usher"

Coca-Cola Viewers’ Choice Award

Beyoncé — "Sorry"
Bruno Mars — "24k Magic"
Drake — "Fake Love"
Migos Ft. Lil Uzi Vert — "Bad And Boujee"
Rae Sremmurd Ft. Gucci Mane —" Black Beatles"
The Weeknd Ft. Daft Punk — "Starboy"

Best International Act: Europe

Booba (France)
Mhd (France)
Craig David (UK)
Emeli Sandé (UK)
Giggs (UK)
Skepta (UK)
Stormzy (UK)
Wiley (UK)

Best International Act: Africa

Aka (South Africa)
Babes Wodumo (South Africa)
Davido (Nigeria)
Nasty C (South Africa)
Stonebwoy (Ghana)
Tekno (Nigeria)
Wizkid (Nigeria)
Mr Eazi (Nigeria)


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza