Abahanzi batanu ba Afurika bahatanye muri MTV Europe Music Awards

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ukwakira 2017 saa 10:07
Yasuwe :
0 0

Abahanzi batanu bakomeye muri Afurika bari mu batoranyijwe guhatanira ibihembo mpuzamahanga bya MTV Europe Music Awards (MTV EMAs) bizatangirwa mu Mujyi wa London mu Ugushyingo 2017.

Urutonde rurambuye rw’abahanzi bahataniye ibi bihembo rwatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 4 Ukwakira 2017. Umuririmbyi Taylor Swift ayoboye abahatanye bose, yabonetse mu byiciro bitandatu mu gihe mu mwaka washize Beyonce na Justin Bieber ari bo bari mu byiciro byinshi aho babonetse muri bitanu.

Taylor Swift led yaje imbere mu bahanzi babonetse ku rutonde rw’abahataniye ibihembo byinshi muri the MTV Europe Music Awards nyuma y’iminsi umunani asohoye amashusho y’indirimbo "Look What You Made Me Do” yaciye agahigo ikarebwa mu buryo budasanzwe kuri YouTube. Mu minsi umunani gusa iyi ndirimbo imaze igiye hanze yarebwe inshuro 518,494,454.

Mu byiciro Taylor Swift yabonetsemo harimo icya Best Artist ndetse na Best Video. Indirimbo ye "Look What You Made Me Do," iri mu byamuhesheje amanota izasohoka kuri album nshya yise “Reputation” ateganya gusohora mu minsi ya vuba.

Ku rwego rwa Afurika, hatoranyijwe abahanzi batanu bahatanye mu cyiciro cya Best African Act. Mu mwaka ushize hari hatoranyijwe Ali Kiba (Tanzania), Black Coffee (Afurika y’Epfo), Cassper Nyovest (Afurika y’Epfo),Olamide (Nigeria) na Wizkid (Nigeria).

Kuri iyi nshuro hagarutsemo Wizkid gusa abandi ni bashya muri ibi bihembo. Abahagarariye Afurika ni Wizkid na Davido(bo muri Nigeria), Babes Wodumo na Nasty C (bo muri South Africa), C4 Pedro (Angola) na Nyashinski (Kenya).

Umwaka ushize Wizkid yahawe igihembo aracyamburwa

Mu mwaka ushize habaye agashya ku bahanzi bahagarariye Afurika, icyo gihe igihembo cyahawe Wizkid nka ‘Best African Act’ nyuma ubuyobozi bwa MTV EMA butangaza ko habayeho kwibeshya bityo barakimwambura gihabwa Ali Kiba wo muri Tanzania.

Ibihembo bya MTV Europe Music Awards bizatangwa ku itariki ya 12 Ugushyingo 2017 mu birori bizabera kuri SSE Arena muri London, by’umwihariko bizayoborwa n’umuririmbyi w’Umwongereza Rita Ora.

Taylor Swift ni we uhatanye mu byiciro byinshi

Urutonde rurambuye rw’abahataniye ibihembo uyu mwaka


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza