Abagore babyaranye na Wizkid bateranye amagambo barandagazanya

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 18 Gicurasi 2018 saa 12:03
Yasuwe :
0 0

Abagore batatu babyaranye na Wizkid bateranye amagambo hagati yabo no kuvugira mu matamatama bamwe bamushinja kuba umubyeyi gito undi umwe muri bo amugaragaza nk’umugabo wita ku rubyaro rwe.

Wizkid amaze kubyara abana batatu bavutse ku bagore batandukanye mu myaka itandatu ishize ari bo Sola Ogudugu, Binta Diallo n’umujyanama we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Jada Pollock wibarutse mu mpera z’umwaka ushize.

Inkundura hagati y’aba bagore yabyukijwe na Binta Diallo washyize kuri Instagram ubutumwa bwinshi anenga Wizkid kuba afata umwana babyaranye nk’aho atari uwe. Yanditse agira ati “Banza wite mu mbere iwawe mbere y’uko ujya kubera icyitegererezo abandi.”

Yasubijwe mu buryo buzimije na Jada wahoze ari umujyanama w’uyu muhanzi amugaragaza ateruye bucura bwe avuga ko ari umubyeyi udasanzwe.

Ibi byakuruye intonganya hagati y’aba bagore Binta ahita asohora ubundi butumwa kuri Instagram abwira mugenzi we ati “Nihagira ufata umwana wawe nk’icyontazi, ni bwo uzamenya umwanya ndimo ubu. Kuva icyo gihe uzaceceka.”

Yongeyeho ati “Yego nibyo ni umubyeyi mwiza ku mwana wawe tuzaba tubibona.” Yahise akurikizaho ‘hashtag’ ya #babymanager mu kumvikanisha ko abwira Jada wahoze ari umujyanama wa Wizkid akamutera inda.

Wizkid arashinjwa kuba umubyeyi gito

Benshi mu bakurikira Binta bamwibasiye bamubwira ko impamvu Wizkid atamwitaho n’umwana we ari ukubera baryamanye by’ijoro rimwe batarakundanye, undi abasubiza akoresheje amafoto menshi amugaragaza mu bihe bitandukanye ari kumwe n’uyu muhanzi ashimangira ko bagiranye urukundo rukomeye ahubwo yamara kumutera inda akamwigarika.

Wizkid yinjiye muri iyo ntambara y’amagambo hagati y’abagore yabyaranye na bo yandika ubutumwa bugufi kuri Twitter buri kumwe n’ifoto ye ateruye umwana yabyaranye na Jada wamurase ibigwi nk’umubyeyi mwiza. Yagize ati “Buri gihe haba hari impande ebyiri kuri buri nkuru.”

Inkundura hagati ya Jada na Binta babyaranye na Wizkid abana babiri baheruka, yubuye nyuma y’amagambo yatangajwe na Sola bafitanye imfura ye avuga ko uyu muhanzi ari umubyeyi utuzuza inshingano ze uko bikwiye.

Wizkid w’imyaka 27 yaherukaga gutangaza ko yifuza gukomeza kubyara ariko ntashake umugore kuko yumva akiri muto atarageza igihe cyo gufata umwanzuro wo gushinga urugo, ibintu bitavuzweho rumwe na benshi mu bafana be kubera inkuru zimushinja kutita ku rubyaro rwe.

Binta ufite intimba yo kuba Wizkid atita ku mwana babyaranye yacyocyoranye na Jada ushimagiza uyu muhanzi
Binta yasohoye amafoto menshi agaragaza ibihe byiza yagiranye na Wizkid n'uburyo abyicuza kubera uko yamuhindutse
Wizkid yavuze ku mugore umushinja ku rubyaro rwe
Aherutse kwerura ko adateganya kurekera kubyara
Binta urera ubuheta bwa Wizkid avuga ko uyu muhanzi yamutereranye
Uyu musore aherutse kwerura ko adateganya gushaka umugore umwe
Wizkid wiyita Starboy amaze kubyarana n'abagore batatu batandukanye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza