Abagore 10 ba mbere binjije amafaranga menshi mu muziki muri 2017

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Ugushyingo 2017 saa 03:42
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Beyonce Knowles uherutse kwibaruka impanga yaje ku isonga mu bagore bakomeye ku Isi basaruye amafaranga menshi mu muziki mu mwaka wa 2017, yaje imbere y’abahanzi bacuruza cyane Taylor Swift na Adele.

Ikinyamakuru Forbes ari nacyo kizobereye mu gukora intonde z’abanyamafaranga mu ngeri zinyuranye, cyatangaje ko amafaranga menshi Beyonce yabonye uyu mwaka yayavanye mu gucuruza album ’ Lemonade’ hakiyongeraho ibitaramo yakoze azenguruka Isi bya ‘Formation Tour’.

Mu mezi cumi n’abiri ashize Beyonce yasaruye amadolari miliyoni 105[miliyoni 79.31 pounds]. Uretse umuziki ngo hari ubucuruzi yakoze bw’imyenda[abicishije mu nzu yashinze ye bwite ya Ivy Park Fashion] bubyara amafaranga bityo bityo ahigika abagore bose.

Umwongerezakazi Adele yaje ku mwanya wa kabiri na miliyoni 69 z’amadolari. Igiteranyo kinini cy’amafaranga yabonye yayavanye muri album ye ‘25’ iri mu zacurujwe cyane mu mwaka wa 2015 ndetse kugeza n’ubu aracyayikamamo amafaranga atagira ingano. Ibitaramo yakoze nabyo byaramwinjirije hakiyongeraho ibikorwa byo kwamamaza n’ibindi.

Taylor Swift yari uwa mbere mu mwaka wa 2016 aho yari yinjije miliyoni 170 z’amadolari. Uyu mwaka wa 2017 urangiye yinjije miliyoni 44 ku bw’ibitaramo yakoze bya ‘1989 world tour’. Mu mezi make ari imbere uyu mukobwa azabona amafaranga menshi ahanini kubera album nshya yise ‘Reputation’ ndetse hari n’urugendo rw’ibitaramo azakora.

Beyonce ayoboye urutonde rw'abagore 10 ba mbere binjije amafaranga menshi mu muziki muri 2017

Abagore icumi ba mbere binjije akayabo mu muziki uyu mwaka:

1. Beyonce: Miliyoni $105
2. Adele: Miliyoni $69
3. Taylor Swift: Miliyoni $44
4. Celine Dion: Miliyoni $42
5. Jennifer Lopez: Miliyoni $38
6. Dolly Parton: Miliyoni $37
7. Rihanna:Miliyoni $36
8. Britney Spears: Miliyoni $34
9. Katy Perry : Miliyoni $33
10. Barbra Streisand: Miliyoni $30


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza