Abagatolika muri Amerika barakajwe n’amashusho ya Jay-Z asaba penetensiya Beyoncé

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 8 Mutarama 2018 saa 03:09
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Jay-Z n’umugore we Beyoncé barakariwe bikomeye n’abakirisitu gatolika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitewe n’amashusho baherutse gusohora yafatiwe mu Kiliziya, asobanura umwiryane no kutumvikana banyuzemo mu rugo rwabo.

"Family Feud", indirimbo nshya yabyukije uburakari kuri bamwe, yasohotse kuri album nshya ya Jay-Z yitwa "4:44". Ayihuriyemo n’umugore we Beyoncé, amashusho yayo agaragaramo abarimo imfura yabo Blue Ivy Carter n’abandi bakinnyi ba filime bakomye nka Michael B. Jordan, Jessica Chastain, Thandie Newton n’abandi.

Ihuriro ry’abakirisitu Gatolika ryitwa Catholic League ryanenze bikomeye ayo mashusho binyuze mu itangazo ryasohowe n’Umuyobozi waryo witwa Bill Donohue aho yavuze ko ibigaragazwa muri ayo mashusho bitagakwiye guhuzwa na Kiliziya.

Yagize ati "Ibi ni ukurwanya Gatolika se ubu? Oya ntabwo ari ubushotoranyi budasanzwe. Nta gushidikanya ko bihuza n’inyandiko za Jay-Z z’irondakoko (no kurwanya abirabura). Gusa ibyayo ntibinyuze mu mucyo, ni ugushaka inyungu bwite, nk’ibyo n’ubundi twakwitega ku muryango w’izi ntiti."

Amashusho y’indirimbo "Family Feud" atanyuze iryo huriro agaragaza Jay-Z yinjira mu Kiliziya ari kumwe n’umwana we w’umukobwa witwa Blue Ivy Carter hanyuma akajya ku cyumba cya penetensiya aho yaturira ibyaha byose umugore we Beyoncé wagaragajwemo nk’umupadiri.

Jay Z yarakariwe kubera amashusho yakoreye muri Kiliziya

Muri iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abakabakaba miliyoni enye kuri Youtube, Jay-Z avugamo ko nta wungukira mu bushyamirane bw’abagize umuryango ari na ko agenda yivuga ibigwi mu buryo butandukanye. Yaturira Beyoncé ibyaha yibanda ku buryo yagiye amuca inyuma mu bihe bitandukanye.

Beyonce agaragazwa mu cyumba cya penetensiya muri aya mashusho
Beyonce usabwa penetensiya n'umugabo we mu mashusho ya 'Family Feud'
Blue Ivy Carter, umukobwa wa Jay Z na Beyonce agaragara muri aya mashusho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza