CNN itangaza ko abafana bakomeretse biturutse ku ruzitiro rw’ibyuma[rwatandukanyaga abafana n’urubyiniro] rwaguye hasi ubwo igitaramo cyari kigezemo hagati.
Iyi mpanuka yabaye ahagana saa yine n’igice ubwo Snoop Dogg na Wiz Khalifa bari ku rubyiniro batangiye igice cya kabiri cy’igitaramo. Umuvugizi wa Polisi muri Camden yavuze ko uru ruzitiro rutateje ibibazo bikomeye ku bafana ndetse n’abakomeretse byari byoroheje.
Umuvugizi wa Polisi muri aka gace, Mike Daniels yabwiye NBC News ko mu bakomeretse batatu aribo bahise bajyanwa kwa muganga ngo bitabweho n’abaganga, abandi bagize udukomere tudakanganye bahabwa ubutabazi bw’ibanze n’abaganga bari aho igitaramo cyabereye.
Uru ruzitiro rwaguye ubwo Snoop Dogg na Wiz Khalifa babwiraga abafana ngo bazamure amaboko berekana ko bishimiye igitaramo, gusenyuka kwarwo ngo kwaturutse ku ngufu z’abafana basunikanye barurusha imbaraga rugwa hasi.


TANGA IGITEKEREZO