Abacunga umutekano wa Davido bafunzwe bazira amasasu barashe i Lagos

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 15 Kanama 2017 saa 01:03
Yasuwe :
0 0

Polisi yo muri Nigeria yataye muri yombi abari bafite inshingano zo gucungira umutekano umuririmbyi Davido, barashinjwa imyitwarire mibi irimo no kugenda barasa amasasu mu muhanda nta cyabaye.

Ibi byaturutse ku mashusho Davido yeretse abamukurikira kuri Snapchat agaragara we n’abamucungira umutekano bagenda barasa amasasu aho babonye hose ubwo bagendaga mu modoka bazenguruka Umujyi wa Lagos mu rukerera.

Ikinyamakuru Vanguard cyatangaje ko Umuyobozi w’urwego rusubiza abasoje imanza n’ibirego muri Nigeria, ACP Abayomi Shogunle, yabwiye itangazamakuru ko baregewe ibyakozwe na Davido n’abarinzi be, bagahita batangira gukurikirana iby’icyo kirego.

Yagize ati "Ku wa 1 Kanama 2017, PCRPRU yamenyeshejwe iby’ariya mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abantu biswe abapolisi barasa amasasu mu kirere mu mihanda ubwo bari mu modoka bagenda."

Yongeyeho ko inzego zishinzwe umutekano zamenyeshejwe ko ibyo byakozwe n’abarinzi ba Davido byabaye mu rukerera, saa kumi n’imwe, ku wa 31 Nyakanga 2017.

Ati "Abapolisi babiri bari mu itsinda ry’abandi 20 bo mu itsinda rimwe, kandi bari mu kigo gicunga umutekano cyigenga cya Infinity Security Company." Yongeyeho ko Davido yari yasabye ko bamucungira umutekano ubwo yari avuye ku kibuga cy’indege cya Murtala Muhammed International Airport i Lagos, nyuma yo kuva mu mahanga.

ACP Abayomi yakomeje agira ati "Mu nzira bagenda nk’uko mwabibonye mu mashusho, byemejwe n’iperereza, ko abo bapolisi babiri bagize uruhare mu gutangiza kurasa mu kirere nta mpamvu n’imwe nzima bafite. Baramenyekanye kandi barafunzwe kuva icyo gihe kuko hahise hakorwa iperereza nyuma ya biriya, baraburanishijwe imbere y’ubucamanza ndetse basabirwa ibihano."

"Dutegereje gusa ko inzego zibishinzwe muri polisi rigenzura ibihano basabiwe hanyuma tugatangariza rubanda neza amakuru yuzuye ku bijyanye na bo. Ikintu kimwe cyamaze kwemezwa ni uko ibyo bariya bapolisi bakoze bitemewe, ntabwo biriya ari ibintu aba-ofisiye bacu bakwiye kujyamo. Bambuwe inshingano zose no gutwara intwaro kandi bazakomeza gufungwa kugeza igihe bazafatirwa imyanzuro ibakwiye."

Yasoje agira ati "Iperereza ryerekanye ko nta mpamvu bafite yo kuba bari gufungura intwaro zabo ngo bazikoreshe barasa mu kirere."

Abari barinze umutekano wa Davido akiva muri Amerika bahise batabwa muri yombi

David Adedeji Adeleke [Davido] w’imyaka 24 y’amavuko aza mu b’imbere bazamuye umuziki wo muri Nigeria bakabasha kuwucuruza ku rwego mpuzamahanga, yaririmbye indirimbo zizwi ndetse zakunzwe zirimo iyitwa ’Skelewu’, ’Aye’, ’Gobe’, ’Dami Duro’ n’izindi zirimo iyitwa ’Pere’ iheruka yakoranye na Young Thug n’itsinda Rae Sremmurd.

Davido ubwo aheruka muri Amerika yahuye na K8 Kavuyo
Mu gitaramo Davido yahuriyemo na K8 Kavuyo i California

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza