Video: Bishop Rugagi yasabye abakirisitu amaturo mu buryo bwateje impaka

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 6 Mata 2017 saa 09:11
Yasuwe :
1 1

Bishop Rugagi Innocent uyobora itorero Redeemed Gospel Church akomeje kwigarurira umubare munini w’abayoboke kubera ibitangaza avuga ko akora birimo gukiza abarwayi uburwayi bwananiranye, gufasha abamaze imyaka itabarika batwite bakibaruka n’ibindi bidasanzwe.

Umubare munini w’abakurikirana iby’ivugabutumwa rya Bishop Rugagi ntibemeranya na we gusa hari n’abandi batabarika bamufata nk’umunyabitangaza watumwe n’Imana bashingiye ku byo bagiye bibonera mu masengesho y’iminsi 120 amaze igihe akorera mu rusengero rushya rwa Redeemed Gospel Church ruri hafi yo kwa Rubangura mu Mujyi.

Mu minsi mike ishize Bishop Rugagi yayoboye aya masengesho yo gukiza no gusabira umugisha abemera imbaraga n’ibitangaza akora maze agezemo hagati arimo kwigisha yegera umwe mu bakirisitu amwibutsa ko yigeze kumutiza imodoka atarabona ubushobozi bwo kugura iye.

Uyu mukirisitu yahise abwira Bishop Rugagi ko yifuza imodoka ihenze ya Range Rover mu mezi atatu gusa, undi aramusubiza ati “Niba ushaka imodoka ya Range Rover mu mezi atatu shaka ituro urizane […] Umuntu wese wifuza imodoka ya Range Rover nazane ituro hanyuma nguhe umugisha wa Range Rover, uzane gusa ituro.”

Uyu mukirisitu[wigeze gutiza Rugagi imodoka] yatekereje ku magambo abwiwe ahaguruka bwangu akora mu mufuka w’ipantaro avanamo umufungo w’inoti za bitanu ayaha Bishop Rugagi.

Bishop Rugagi yahise asaba abakirisitu bose kuzana ituro buri wese akavuga icyo yifuza ko uyu muvugabutumwa amusabira Imana maze baza ari igihiriri buri wese akikora ku mufuka agafata inoti akazipfumbatiza Rugagi akanamubwira icyifuzo cye.

Mu bahaye ituro Bishop Rugagi hari abamubwiraga ko bifuza kubaka inzu z’amagorofa, imodoka zihenze z’amoko yose n’ibindi bintu bidapfa kuboneka umuntu atakoze ngo yiyuhe akuya.

Amashusho yafatiwe muri aya masengesho amaze gusakara ku mbuga nkoranyambaga, benshi bamaganye ubu buryo bwo gusaba amaturo bakavuga ko uyu mukozi w’Imana atashakaga kubasabira umugisha ahubwo ko ari uburyo bwo kwishakira amaramuko.

Bishop Rugagi umaze iminsi avugwa mu buryo butandukanye bamwe bashidikanya ku bitangaza akora bakanabihuza no kuba akoreshwa n’izindi mbaraga za shitani yabasubirije mu masengesho yayoboye kuwa 23 Werurwe 2017.

Icyo gihe yagize ati "Abantu bose bavuga ngo nkoreshwa na shitani, ndagirango mbamenyeshe ko ubwami bw’Imana atari ubw’amagambo. Pawulo yaravuze ati Ubwami bw’Imana si ubw’amagambo, ubwami bw’Imana ni ubw’ibikorwa. Bazave mu nsengero zabo baze tujye ku musozi cyangwa muri stade hanyuma turebe ukorera Imana n’utayikorera.”

Yongeraho ati “ Niba njyewe Rugagi nkoreshwa na satani ubwo bivuga ko shitani irusha Imana iba mu Rwanda imbaraga, kuko niba shitani ikora ibitangaza abantu b’Imana bakagubwa neza, abarwayi bagakira ibimuga bikagenda, abagombaga kubagwa ikabikuraho. Ubwo byaba bisobanura ko iyo shitani ifite imbaraga kurusha Imana [...] Ahubwo ari ibyo na bo nabagira inama yo kujya kureba na bo shitani.”

Bishop Rugagi Innocent aherutse gutungura abakirisitu be abereka imodoka ihenze yo mu bwoko bwa Range Rover anabahamiriza ko Imana yayimuhanye ibirango bifite igisobanuro cyihariye [RAD 777 B] nk’uko na shitani ifite ibimenyetso byayo.

Bishop Rugagi Innocent aherutse kwereka abakirisitu be imodoka ihenze na we yahawe n'Imana
Urusengero rwa Bishop Rugagi rusigaye rufite abayoboke batagira ingano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza