Uwimana Aimé yatumiye Mbonyi mu gitaramo azafatiramo amashusho ya album nshya

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 12 Ukwakira 2018 saa 01:03
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Uwimana Aimé uri mu bakomeye mu Rwanda agiye gukora igitaramo yise ‘‘Hari Amashimwe Live Concert’’ azahuriramo na Mbonyi Israel, Kabera Simon na True Promises.

Giteganyijwe ku wa 14 Ukwakira 2018 muri Kigali Conference and Exhibition Village [Camp Kigali] kuva saa 17 z’umugoroba.

Abazacyitabira bazagira umwanya wagutse wo kuramya binyuze mu bihangano bihembura imitima by’abahanzi bagitumiwemo.

Uwimana Aimé yatangarije IGIHE ko yahisemo gukorana n’abahanzi bahuza mu buryo bw’umwuka.

Yagize ati “Abahanzi bose turahuza ariko nahisemo bariya kuko badaheruka kugaragara. Ureba abantu musanzwe mukorana. Nka Mbonyi hari indirimbo dufitanye yiswe ‘Indahiro’ kandi tuzayiririmbana.”

Uwimana yavuze ko yiteguye neza ndetse yasengeye igitaramo.

Ati “Nzafata umwanya uhagije ndirimba. Nizeye ko abantu bazanyurwa. Mu gitaramo nzafata amashusho azasohoka kuri album nzabamenyesha.”

Yashimiye abitangira ivugabutumwa mu bufasha bwose n’amasengesho.

Uwimana yatangiye kuririmba mu 1994 nyuma y’umwaka umwe akijijwe. Afatwa nk’icyitegererezo mu muziki uhimbaza Imana ndetse inganzo ya bamwe ni we bayivomaho.

Amaze kumurika album zirindwi zikubiyeho indirimbo zirenga 100.

Ibihangano bye byanyuze benshi birimo “Muririmbire Uwiteka”, “Ndi umwana mu rugo kwa Data”, “Ngwino mukiza twibanire”, “Urwibutso”, “Inkovu z’urukundo”, “Nyibutsa”, “Une lettre d’amour”, “Ninjiye ahera”, “Ku misozi yose (Sinzi ukuntu ubigenza)”, “Urakwiriye gushimwa” n’izindi.

Uwimana yitabiriye ibitaramo bitandukanye mu Rwanda no mu mahanga. Yaherukaga mu gikorwa cyagutse mu 2014 ubwo yamurikaga album y’Indirimbo zo mu Gitabo mu gitaramo cyabereye CLA.

‘‘Hari Amashimwe Live Concert’’ yanatumiwemo abahanzi barimo Nkomezi Prosper uri mu bakizamuka na René Patrick.

Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye bwa Uwimana n’Urugero Media Group. Kucyinjiramo ni 5,000 Frw ahasanzwe na 10,000 Frw muri VIP ku bazagura amatike mbere. Abazayagurira ku muryango itike izagura 10,000 Frw ahasanzwe na 15,000 muri VIP.

Amatike agurishirizwa muri Supermarket zose za Simba, Blues Cafe mu Mujyi no kuri Gift Supermarket kwa Rubangura cyangwa ugahamagara kuri 0788244627.

Aimé Uwimana amaze gusohora indirimbo zirenga 100 n'izindi nshya ateganya kumurika
Umuhanzi Israel Mbonyi uri mu bakunzwe mu gihugu ari mu bazaririmba muri iki gitaramo
Umuramyi Aimé Uwimana afatwa na benshi nk'icyitegererezo mu muziki uhimbaza Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza