Kwamamaza

Urubyiruko rwo mu matorero 400 ruzahurira mu giterane ‘Rwanda Shima Imana’

Yanditswe kuya 5-08-2016 saa 09:30' na IGIHE


Ku nshuro ya gatanu, igiterane cyiswe “Rwanda Shima Imana” gitegurwa na Peace Plan kigiye kongera kuberaa mu Rwanda gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Rwanda murika umurikire amahanga’, kizahuriza hamwe urubyiruko rwo mu matorero arenga 400.

Iki giterane cy’urubyiruko giteganyijwe gutangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Kanama 2016, kizabera ku rusengero rwa Zion Temple Celebration mu Gatenga mu Karere ka Kicukiro.

Rwanda Shima Imana itegurwa Peace Plan, akaba ari umuryango uhuza amatorero yose ya Gikiristo mu Rwanda. Iki giterane gihuza urubyiruko rwo mu matorero atandukanye mu bice byose by’igihugu mu kuruha inyigisho zirufasha kubera abandi urumuri.

Pasiteri Antoine Rutayisire ni we uzigisha ijambo ry’Imana muri iki giterane, hakazaba hari na Korali ASAF n’andi makorali atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali no bindi bice by’igihugu.

Antoine Rutayisire ni we uzigisha ijambo ry'Imana muri iki giterane

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved