Umuyobozi wa Église Méthodiste ku Isi azitabira Yubile y’imyaka 75 imaze mu Rwanda

Yanditswe na Sengurebe Joel
Kuya 1 Kanama 2017 saa 05:56
Yasuwe :
0 0

Bishop Dr Joab Lohara umuyobozi wa Église Méthodiste Libre ku Isi ategerejwe mu Rwanda aho azitabira ibiroli byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 75 iri torero rimaze rikorera mu Rwanda.

Yubile ya Église Méthodiste Libre mu Rwanda izizihizwa ku italiki ya 13 Kanama 2017 mu birori bizabera mu Karere ka Nyamasheke i Kibogora aho iri torero ryatangiriye.

Église Méthodiste Libre igiye kwizihiza Yubile y’imyaka 75, ni rimwe mu matorero akomeye mu Rwanda ryatangiye ivugabutumwa ahagana mu 1942, ritangijwe n’Abamisiyoneri bari baturutse ku Mugabane wa Amerika. Iri torero ryatangiriye mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, ubu ni mu Karere ka Nyamasheke.

Umuvugizi w’Itorero Église Méthodiste Libre, Bishop Kayinamura Samuel mu kiganiro yagiranye na IGIHE kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Kanama 2017 yavuze ko iri torero kuva ritangijwe mu Rwanda kugeza ubu rimaze gutera intambwe ikomeye ndetse ko ryageze ku bikorwa by’indashyikirwa bizizihizwa mu birori bateganya.

Yagize ati “Itorero ryatangijwe n’Abamisiyoneli bavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ritangizwa n’abantu bane basengeraga mu rusengero rwa nyakatsi none ubu itorero rimaze kugira abakirisito basaga ibihumbi magana atanu ndetse n’insengero za kijyambere tutibagiwe n’ibikorwaremezo bifatika.”

Yavuze ko kuva Église Méthodiste Libre yashingwa mu Rwanda yayobowe n’abasenyeri batanu. Ati “Aba mbere ni Abamisiyoneri kuko kuva mu mwaka wa 1942 kugera muri 1961, itorero ryari mu biganza by’amamisiyoneri noneho nyuma yaryo hajyaho Musenyeri Rwamunyana akurikirwa na Ruhumuriza Aaron nyuma ye haza Iyamuremye Evariste ndetse na Bishop Kayinamura Samuel uriyobora kugeza magingo aya.”

Bishop Kayinamura Samuel yongeyeho ko kuba hashize imyaka 75 ari ikintu cyo kwishimirwa ku buryo gikwiriye guteguranwa imbaraga biturutse ku bakirisito aho baherereye hose mu Rwanda.

Ati “ Ni nayo mpamvu umuhango wo gusoza iyi sabukuru uzabera i Kibogora aho ryatangiriye ariko ibikorwa bitegura uyu munsi byari byaratangiye hirya no hino mu gihugu mu gihe cy’amezi atatu.”

Bishop Dr Joab Lohara uyobora Église Méthodiste Libre azagera mu Rwanda ku itariki ya 6 Kanama 2017 aturutse mu Mujyi wa Indianapolis ho muri Leta ya Indiana ari naho hari icyicaro cy’iri torero ku rwego rw’Isi.

Umuvugizi w’Itorero Église Méthodiste Libre, Bishop Kayinamura Samuel

Namara kugera mu Rwanda, ku itariki ya 8 Kanama 2017 azasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi hanyuma kuwa 13 Kanama 2017 akitabira umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 75 iri torero rimaze rikorera mu Rwanda.

Kuva Église Méthodiste Libre yashingwa mu Rwanda yakoze ibikorwa bikomeye birimo kubaka ibigo by’amashuri 69 [mu cyiciro cy’amashuri y’incuke],ibigo 63 by’amashuri abanza, amashuri 29 yisumbuye ndetse na Kaminuza ya Kibogora PolyThechnique. Iri torero kandi rifite ibitaro bikomeye i Kibogora rikagira Centre de Santé 7 n’amavuriro mato 12[poste de santé] n’ibindi bikorwa bitandukanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza