Umuvugizi wa ADEPR yakuriye inzira ku murima Theo Bosebabireba

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 22 Werurwe 2018 saa 11:48
Yasuwe :
0 1

Umuvugizi w’Itorero rya Pantekote mu Rwanda (ADEPR), Rev Karuranga Ephrem, yasubije umuhanzi Uwiringiyimana Théogène [Theo Bosebabireba] warisabye kumuhembera ibihangano bye bicurangwa mu tubari, avuga ko ari ubuyobe guhembesha ivugabutumwa.

Mu ntangiriro za 2018, Uwiringiyimana yahagaritswe muri ADEPR, Paruwase ya Kicukiro Shell yasengeragamo, ashinjwa ingeso zirimo ubusambanyi n’ubuzererezi. Uyu muhanzi yavuzweho gutera inda abakobwa, agatsemba ariko byaje kumuviramo guhagarikwa mu itorero yasengeragamo.

Bosebabireba yongeye guhura n’ibizazane muri Gashyantare 2018, ubwo hacicikanye inkuru ku mbuga nkoranyambaga ko yakubiswe bikomeye n’amabandi yamuteze avuye kuririmba i Kampala. Mu gihe yivurizaga muri Uganda atangiye gutora agatege, hadutse igihuha ko yaba yitabye Imana.

Akigaruka mu Mujyi wa Kigali yatangarije mu kiganiro ’Samedi Détente’ ko iby’amakuru yo guhagarikwa na ADEPR atayazi; amagambo yaherekeje icyifuzo cyo guhemberwa indirimbo ze zikungahaye ku butumwa bwigisha abapagani binyuze mu bihangano bye bicurangwa no mu tubari.

Yagize ati “Hari n’ikindi nabonyemo ngo indirimbo zanjye muri iyi minsi zumvikana ahantu hari abapagani no mu tubari, ngo icyo nacyo ni icyaha. Ahubwo njye numva nagahembewe ko nkora indirimbo zivuga Imana zikagera ahantu abavugabutumwa bandi batagera.”

Umuhanzi Theo Bosebabireba yasabye ADEPR kumuhembera ibihangano bye bicurangwa mu tubari

Mu kiganiro cyihariye, IGIHE yagiranye na Rev. Karuranga Ephrem, yasobanuye ko nta masezerano ADEPR igirana n’umuhanzi yo kumuhembera ibihangano bye.

Yagize ati “Nta masezerano tugira n’umuntu ukora ivugabutumwa kuko iryacu ari umuhamagaro ku mukirisitu wese n’uburyo arikozemo. Abakirisitu bose bakora ivugabutumwa bazahembesha he? Njye nzi ko dukorera Imana kandi ariyo izaduhemba. Bosebabireba utegereje ko ivugabutumwa arihembesha ntabwo ryaba ari ivugabutumwa.”

Yakomeje ati “Ivugabutumwa ni umurimo utagamije inyungu ahubwo ugarurira abantu Kirisitu, aho yabikorera hose ni uburenganzira bwe ariko kuvuga ngo ADEPR iramuhemba njye nkeka ko bwaba ari ubuyobe bukomeye.”

Rev Karuranga yavuze ko ivugabutumwa ritegurwa bityo ridakwiye gukorerwa ahantu habonetse hose.

Yagize ati “Mu kuvuga ubutumwa bwiza hari ibintu byo kwitaho. Ubutumwa ngiye kuvuga ndabubwira nde, ndabukorera he, ndabukoresha iki? Mbese koko aho mu kabari niho butangirwa bukagira ireme? Njyewe ntabwo nabishyigikira kuko ivugabutumwa rigira uko ritegurwa n’aho rikorerwa. Ahubwo bishobora guteza ikibazo (gukorera ivugabutumwa mu kabari) kuko iyo ushaka guha umuntu ubutumwa uramutegura. Uwo ushaka kubwira ubutumwa nawe arabyemera. Nkeka ko hari abaza mu kabari bataje kumva ubutumwa.”

Bosebabireba amaze imyaka isaga icumi akora ivugabutumwa ry’indirimbo; yamamaye mu zakanyujijeho mu myaka yo hambere zirimo “Ikiza urubwa’’, ‘‘Ingoma’’, ‘‘Icyifuzo’’, ‘‘Bugacya’’, ‘‘Bosebabireba’’ n’izindi.

Rev. Karuranga Ephrem yavuze ko Pasiteri Zigirinshuti yirukanwe azira guta akazi atasabye uruhushya/Ifoto: Muhizi Serge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza