Umuririmbyi Olivier Roy ageze kure yitegura kumurika album ya Gatatu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Mata 2017 saa 09:36
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Olivier Roy wo mu Itorero Zion Temple ageze kure umushinga wo gutegura album ya gatatu ateganya gushyira hanze bitarenze impera z’umwaka wa 2017.

Olivier Roy ubusanzwe witwa Nsabimana Olivier yabwiye IGIHE ko amaze gukora indirimbo enye zirimo izifite amajwi n’amashusho zizaba zigize album nshya yitegura gushyira hanze. Muri izi ndirimbo harimo inshyashya yise ‘Niyo Ibikora’ yasohoye bundi bushya afatanyije na Phanny Wibabara usanzwe abarizwa mu itsinda The Sisters[ahuriyemo na Gaby,Tonzi na Gahongayire].

Yavuze ko yasubiyemo iyi ndirimbo ‘Niyo Ibikora’ mu rwego rwo kurushaho kuyigira nziza no guhaza ibyifuzo by’abakunda ibihangano bye ndetse n’abiyumvamo Phanny usanzwe ari umuhanga mu kuririmba.

Yagize ati “Iyi ndirimbo yari isanzwe ari iyanjye ariko nza gusanga byaba byiza nyisubiranyemo na Phanny, na we ni umuhanzi w’umuhanga cyane ku buryo nasanze kuririmbana na we bishobora kongera umubare w’abakunze iyi ndirimbo. Narabimusabye arabyemera duhita dukora n’amashusho yayo.”

Roy wakunzwe mu ndirimbo ‘Ntararenga inkombe’, yasobanuye ko iyi ndirimbo nshya iri muri enye za mbere yakoze zizagaragara kuri album ya gatatu yitegura kuzashyira hanze mu Ukuboza 2017.

Ati “Ni imwe mu zigize album yanjye nshya, nyigeze kure nyitegura ubu indirimbo enye za mbere zararangiye […] Nifuza ko iyi album yazarangira vuba hanyuma ngatangira kwitegura kuzayimurika nko mu Ukuboza uyu mwaka.”

Roy yavuze ko nyuma yo gushyira hanze amashusho ya ‘Niyo Ibikora’ ateganya gushyira hanze izindi ndirimbo mu buryo bw’uruhererekane kugeza igihe album yose izararangirira akayereka abakunzi be.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza