Kwamamaza

Umunyamakuru René Hubert yakoze ubukwe (Amafoto)

Yanditswe kuya 15-08-2016 saa 10:45' na Munyengabe Murungi Sabin


Nsengiyumva René Hubert, umunyamakuru uzwi cyane mu cyiciro cy’abakora inkuru z’iyobokamana yarushinganye n’umukobwa witwa Uwera Clementine nyuma y’imyaka ikabakaba itandatu bakundana.

René Hubert yakoreye Radio Isango Star na Sana Radio mu biganiro by’imyidagaduro mu gice cy’iyobokamana. Yaje gushinga ikinyamakuru cye bwite Ibyishimo.com cyibanda ku myidagaduro y’abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana.

Aba bombi basezeranye kuwa 13 Kanama 2016 mu muhango wabereye mu rusengero Patmos of Faith church ku Muhima.

Mu kiganiro na IGIHE, René Hubert yavuze ko mu byo yakundiye mugore we kuva ku munsi wa mbere bamenyaniyeho kugeza ubu, harimo kuba akunda Imana no kumvira.

Ati “Namukundiye ibintu bitatu, icya mbere ni umuntu wubaha Imana cyane, icya kabiri buriya arumva cyane, arumvira kurusha ibindi. Icya gatatu, arankunda bikomeye, turuzuzanya.”

Uwera n’umugabo we René Hubert bahuye bwa mbere mu birori byo kwishimira impamyabumenyi ya mubyara w’uyu munyamakuru. Byabaye mu ntangiriro z’umwaka wa 2011, batangiye urugendo rwo gukundana kuva icyo gihe kugeza ubu bakiri kumwe.

Abahanzi bakomeye mu Rwanda muri gospel baririmbye mu bukwe bwa René Hubert barimo Patient Bizimana na Serge Iyamuremye. Ubu bukwe kandi bwatashywe na Blaise Pascal, Olivier Kavutse, Phanny Wibabara, Rene Patrick, Precious Mugwiza, Albert Niyonsaba, Gabiro Guitar, Gaga Grace, Pastor Gaby n’abandi batandukanye.

Rene Hubert yambikanye impeta na Uwera nyuma y'imyaka igera kuri itandatu bakundana
Uwera yasinyiye isezerano ryabo
Serge Iyamuremye yaririmbiye abageni
Patient Bizimana yararirimbye benshi baranyurwa

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved