Tonzi agiye gufasha abana bafite ubumuga kubyaza umusaruro impano zabo

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 8 Nzeri 2018 saa 02:10
Yasuwe :
0 0

Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yatangaje ko agiye gufasha abana bafite ubumuga guteza imbere impano n’ubushobozi bwabo bakazibyaza umusaruro biteza imbere.

Tonzi n’abo bafatanya mu muryango yashinze witwa ‘Birashoboka Dufatanyije’, kuri uyu wa Gatanu basuye abana bafite ubumuga barererwa mu kigo ‘Izere Mubyeyi’ giherereye mu Murenge wa Busanza, Akarere ka Kicukiro.

Uru ruzinduko rwari rugamije kureba abafite impano n’ubushobozi butandukanye kugira ngo bazafashwe kuziteza imbere.

Tonzi yavuze ko abana bafite ubumuga bakeneye umuntu ubaha umwanya akabatega amatwi kuko na bo bafite impano kandi zishobora kubafasha kwiteza imbere, imiryango yabo n’igihugu.

Ati “Ngira ngo mwabonye bavuza ingoma, twebwe turashaka kujya tubashakira amasoko mu bitaramo bitandukanye n’abafite ubumuga bakabasha gukora ibikorwa bikitabirwa n’abantu ntibabe ikibazo mu miryango ahubwo bakaba ibisubizo.”

Yatanze urugero rw’umwana umwe w’umukobwa warererwaga muri iki kigo cya Izere Mubyeyi yajyanye mu ishuri ry’imyunga abasha kwiga gusukura imisatsi no kuyitunganya kandi ngo abikora neza.

Hari kandi umwana w’umuhungu ufite ubumuga bwo mu mutwe yajyanye mu ishuri ryigisha umuziki ariko ubu ngo azi kuvuza ingoma.

Tonzi yanashyikirije aba bana indirimbo nshya yakoranye na Mariam ndetse na Livingston bise ‘ Birashoboka’ avuga ko n’ubwo we adafite ubushobozi buhagije ariko hari aho indirimbo ishobora kugera ikaba ijwi rigera kure.

Ubuyobozi bwa Izere Mubyeyi buvuga ko ku bufatanye n’abaterankunga n’abandi banyarwanda bafite umutima wo gufasha, hari gahunda yo kujya bigisha imyuga aba bana.

Umuhuzabikorwa wacyo, Mukashyaka Agnes, yabwiye IGIHE yashimiye byimazeyo abagiraneza b’umuryango ‘Dufatanyije Birashoboka’ batekereje iki gikorwa cyo kwerekana ko aba bana bashoboye.

Ati “Twabyakiriye neza cyane kuko bishobotse bajya bahora badusura. Bituma aba bana babona ko bitaweho kandi bikabasubizamo icyizere.”

Umuryango Izere Mubyeyi wavutse muri 2004, ku gitekerezo cy’abagore 18 bari bishyize hamwe bagamije gufasha abana bafite ubumuga butandukanye.

Kuri ubu bafite ikigo bigishirizamo aba bana biganjemo abafite ubumuga bwo mu mutwe, aho bahabwa ubufasha bujyanye n’ubuvuzi bakanahabwa amasomo y’ibanze abafasha kuba bamenya kwiyitaho n’ibindi.

Iki kigo gifite abana 57 bahabwa serivisi z’ubugororangingo n’abandi 22 b’abanyeshuri.

Tonzi yavuze ko abana bafite ubumuga hari impano zibarimo kandi zabateza imbere baramutse bitaweho
Umwe mu bana bafite ubumuga wajyanywe kwiga umuziki yerekanye ko ageze ku rwego rushimishije mu kuvuza ingoma
Uyu muryango uhuriwemo n'abantu batandukanye bafite umutima wo gufasha abababaye
Mariam uba mu Bubiligi niwe wafatanyije na Tonzi gushinga Umuryango 'Birashoboka Dufatanyije'
Nubwo bafite ubumuga hari byinshi bashoboye kandi babikora neza
Aba bana bafite ubumuga bwiganjemo ubwo mu mutwe nabo bafite impano zirimo no kubyina
Basuye ibikorwa ibikorwa by'ubukorikori bikorwa n'aba bana bafite ubumuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza