Muhire ufatanya n’umuziki n’ubuganga yasohoye indirimbo yakoreye kuri Victoria

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Nzeri 2018 saa 07:00
Yasuwe :
0 0

Muhire Nzubaha ni izina rishya mu muziki nyarwanda, mu buzima busanzwe ni umuganga muri iki gihe akaba abifatanya no kuririmba izihimbaza Imana.

Mu ntangiriro z’urugendo rwe rwa muzika, Muhire Nzubaha aherutse kujya muri Uganda ahafatira amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Asante Mungu’ yiganjemo amagambo y’Igiswahili.

Muhire Nzubaha yabwiye IGIHE ko indirimbo ‘Asante Mungu’ ari iy’ishimwe ku Mana yanditse ubwe ayishyira mu rurimi rw’Igiswahili kugira ngo ubutumwa bwe buzumvikane no hanze y’u Rwanda.

Amashusho yayo yayafatiye mu Mujyi wa Kigali ndetse na Kampala ku kiyaga cya Victoria no ku ruzi rwa Nile afatwa ndetse atunganywa na Producer Karenzo usanzwe azwi mu Rwanda.

Aya mashusho agaragaramo Tumusiime Juliet ukora kuri Televiziyo y’u Rwanda mu kiganiro RTV Sunday Live. Ku bijyanye n’impamvu yahisemo gufatira amashusho y’iyi ndirimbo i Kampala, Muhire yagize ati “Impamvu nagiye muri Uganda akenshi producer aba yifuza ibintu bishya, cyane ko muri video kizira kwigana ishusho y’abandi bityo nibwo Karenzo yampaye igitekerezo nanjye ndabishima turategura tujyayo.”

Iyi ndirimbo ye ije ikurikira ‘Himbazwa’ yakoranye na Bigizi Gentil.

Muhire ufite inzozi zo kugeza umuziki we mu bihugu bigize Afrika y’Uburasirazuba avuga ko intego mu muziki ari ukwamamaza ubutumwa bwiza bubohora imitima y’abantu.

Yagize ati “Intego yanjye ni ukwamamaza ubutumwa bwiza, bubohora imitima, abarushye n’abaremerewe bagakomezwa n’ijambo ry’Imana binyuze mu ndirimbo ndetse no kwagura Impano yanjye.”

Muhire Nzubaha ufatanya umuziki n’umwuga wo kuvura abantu, twamubajije uko abihuza ntihagire ikibangamira ikindi, avuga ko “Uburyo mbihuza, inganzo akenshi nyigira iyo ndi mu regendo, mu modoka ariko nandika indirimbo mvuye mu kazi nduhutse ndetse no mu mpera z’icyumweru. Ntabwo bimbangamira biterwa na gahunda umuntu aba afite.”

Uyu muhanzi ubusanzwe yize Ubuvuzi akaba afite n’impamyabumenyi ya Kaminuza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza