Kwamamaza

Kuki Gaby Kamanzi yangiwe kwinjira muri Amerika akagarurwa i Kigali?

Yanditswe kuya 11-08-2016 saa 08:39' na Munyengabe Murungi Sabin


Umuririmbyi Gaby Kamanzi aherutse gukorera urugendo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari agiye kuririmbira, yageze i Chicago bamwangira gukomeza urugendo, havuzwe byinshi nk’impamvu yatumye bamugarura i Kigali ariko byose abitera utwatsi.

Mu ijoro ryo kuwa 3 Kanama 2016 nibwo Aline Gahongayire na mugenzi we Gaby Kamanzi bahagurutse i Kigali berekeza mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas mu gitaramo cyahabereye cyitwa Rwanda Christian Convention.

Aba bahanzi bageze i Chicago kuwa 5 Kanama 2016, abashinzwe abinjira n’abasohoka bangiye Gaby Kamanzi kwinjira muri Amerika ari nayo mpamvu mu buryo butunguranye yagarutse mu Rwanda kuwa 7 Kanama 2016.

Mu itangazamakuru, byavuzwe ko Gaby Kamanzi yangiwe gukandagira ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko ‘ngo yari asubiyeyo binyuranyije n’amategeko iki gihugu kigenderaho’.

Gaby Kamanzi yaherukaga kujya muri Amerika kuwa 18 Ugushyingo 2015, yavuyeyo muri Mata 2016. Mu byamuvuzweho, hari amakuru yakwirakwijwe ko abashinzwe abinjira n’abasohoka basanze Gaby Kamanzi ubwo aheruka muri Amerika yari yavuyeyo yatangiye gushaka ibyangombwa by’ubuhunzi ngo agumeyo burundu.

Mu bisobanuro yatanze mu ibaruwa yanditse kuri Facebook, Gaby Kamanzi yagize ati “Ku babizi, Imana yangiriye ubuntu bwo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika inshuro ebyiri, nagarutse mu Rwanda muri Mata 2016 mbere y’uko visa yanjye irangiza igihe.”

“Imana ihe umugisha inshuti zanjye, benedata bose bamfashije igihe cyose namaze muri Amerika. Andi mahirwe yabonetse uyu mwaka yo kuyikorera mu giterane (kuva itariki 5 kugera kuya 7 Kanama 2016) i Dallas/Texas. Nabamenyeshaga ko visa nayibonye mu buryo bwujuje amategeko.”

Gaby Kamanzi na Gahongayire ubwo bari mu rugendo bajya i Dallas

Yongeyeho ko yasubiye muri Amerika binyuze mu mategeko gusa ageze i Chicago ngo bamusabye gusubira mu Rwanda gushaka visa ya ‘P1’ imwemerera kujya muri iki gihugu nk’umuhanzi w’umunyamwuga.

Yagize ati “Nafashe indege ku itariki ya 3 kanama 2016. Ngeze Chicago, abakozi bo muri immigration bamenyesha ko nk’umuhanzi wabigize umwuga, nagombaga gusaba visa igendanye n’uwo mwuga (visa P1). N’izindi nshuro nagiye muli Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nari mfite visa B1/B2 ya business[ubucuruzi] na tourism [ubukerarugendo]. Nagaruwe mu Rwanda, kugirango nsabe visa P1. Banyemereye kugaruka muri Amerika igihe cyose nzaba mfite visa igendanye n’ibyo nzaba ngiye gukora.”

Yari inshuro ya gatatu uyu mukozi w’Imana yari agiye gukorera urugendo muri Amerika, mu mwaka ushize yagiyeyo inshuro ebyiri akaririmba yasoza ibitaramo akagaruka i Kigali, gusa kuri iyi nshuro ntibyamukundiye ko asoza urugendo rwe.

Gaby Kamanzi yari asanzwe ajya muri Amerika kuhakorera ibitaramo

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved