Kwamamaza

Korali zo muri ADEPR zemerewe kujya kuvuga ubutumwa mu yandi matorero

Yanditswe kuya 22-08-2016 saa 14:23' na Emma-Marie Umurerwa


Korali zo mu Itorero rya ADEPR zemerewe kujya kuvuga ubutumwa mu ndirimbo mu yandi madini n’amatorero ya gikirisitu mu gihe zabisabiye uruhushya.

Ni korali zifite umubare utari muto w’abakunzi mu madini n’amatorero atandukanye yo mu Rwanda ndetse no hanze, bigatuma hari abifuza kubatumira mu birori n’ibiterane bitandukanye, ariko bamwe bakazitirwa n’uko ko itorero rifite umwihariko w’imyitwarire itandukanye n’ayandi nubwo bahurira mu miryango nka Peace Plan, Societe Biblique n’iyindi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, umuvugizi wungirije wa ADEPR, Rev Tom Rwagasana, yavuze ko nta miziro iriho ituma Korali zo muri iri torero zitajya kuvuga ubutumwa mu yandi matorero.

Yagize ati “Ntabwo twigeze tubuza amakorali kuvuga ubutumwa, ariko korali aho ijya hose igomba gusaba uruhushya itorero. Ntabwo amakorali yacu yigenga iyo babisabye ubuyobozi turabyemera kuko ntabwo twanga gukorana n’andi matorero. Uko bigenda bandikira Korali, ikabanza ikabyemera ikurikije gahunda yayo, bagasaba noneho ubuyobozi bw’Itorero naryo rikurikije gahunda zihari rikabemerera cyangwa rikabahakanira.”

Rev Tom Rwagasana, avuga ko batigeze babuza Korali kuvuga ubutumwa. Ati “Ntabwo twigeze tuvuga ngo ni ikintu kizira ko Korali zacu zijya kuvuga ubutumwa mu yandi matorero. Oya natwe dushobora kujya kuvuga ubutumwa ahandi kuki bo tutabareka? no mu nkingi zacu , harimo inkingi ivuga ko Itorero ryacu ribana n’andi matorero.”

Urujijo mu bayobozi b’amakorali

Nubwo uyu muyobozi yahamije ko amakorali yemerewe kuririmbira mu bikorwa by’andi madini hari abandi bayobozi bo muri ADEPR bavuga ko hari amahame ngengamyitwarire itorero rigenderaho abuza Korali zabo kujya kuvuga ubutumwa mu bo badahuje imyemerere.
Igihurizwaho n’abayobozi b’amakorali atandukanye baganiriye na IGIHE ni amahame ngengamyitwarire.

Umuyobozi wa korali[utifuje ko dutangaza izina rye] yagize ati “Abayobozi bacu batubwira ko amahame ngengamyitwarire itorero rigenderaho atatwemerera kujya kuririmba mu yandi matorero, iyo rero badutumiye tubabwira ko bidashoboka.

Mugenzi we ati “Ubuyobozi bw’itorero ntibushobora kwemera ko tujya kuririmba muri Restauration cyangwa kwa Gitwaza (Zion Temple) batubwira ko tudahuje imyizerere.”

Mu yandi madini byifashe?

Umuyobozi wa Choral de Kigali, Nizeyimana Alexis ibarizwa muri Katederali ya Saint Michel yadutangarije ko baramutse batumiwe bakwitabira.

Yagize ati “Itorero rya gikristu riramutse ridutumiye twajyayo, kandi nta kibazo dushobora kugirana na Kiliziya Gaturika.”

Akomeza avuga ko nubwo bitarabaho ko batumirwa mu rindi torero rya gikristo, ariko hari ibikorwa bijya bitegurwa n’amatorero ya gikristo bakabyitabira. Aha yatanze urugero rw’igitaramo cyabaye mu mwaka wa 2014 cyo kwibuka no gufasha umuryango w’umunyamakuru Patrick Kanyamibwa.

Rev Tom Rwagasana

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved