Kwamamaza

Korali Penuel igiye kumurika album y’amashusho

Yanditswe kuya 10-08-2016 saa 15:48' na Sengurebe Joel


Korali Penuel ya ADEPR Rukurazo yateguye igitaramo gikomeye cyo kumurika album ya mbere y’amashusho bise ‘Shimwa’, kizaba ku Cyumweru tariki ya 14 Kanama 2016.

Muri iki gitaramo Korali Penuel izafatanya n’amakorali akunzwe cyane muri iki gihe harimo iyitwa Abakorerayesu yo muri ADEPR Rukurazo na Gibeon ya ADEPR Murambi. Igitaramo kandi kizatangirwamo inyigisho zizatangwa n’abavugabutumwa bakomeye.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi w’iyi korali, Fidèle Kwizera yavuze ko bafite ishimwe rikomeye ku Mana yabakoreye ibikomeye mu rugendo rwabo kuva batangira kogeza ubutumwa bwiza kugeza ubwo bagize ubushobozi bwo gusohora album yabo bwite y’amashusho.

Kwizera Fidèle yagize ati “Ni amashimwe kuba tugeze kuri iki gikorwa cyo kumurika album ya mbere y’amashusho kuko iyo ntekereje aho twavuye ubwo twatangiraga turi itsinda ry’abanyeshuri.”

Yongeyeho ati “Mbere twatangiye turi itsinda risaba umwanya wo gushima mu rusengero mu gihe twabaga turi mu birukhuko twasubira ku ishuri rigasenyuka. Nta byiringiro by’uko twari kuzaba korali ikomeye ikunzwe kandi ifite abayishyigikye benshi ku bwo indirimbo zacu zikora ku mitima y’abantu.”

Uretse amakorali azafatanya na Penuel, hari n’abavugabutumwa bakomeye bazatanga inyigisho barimo Pastor Rusingizandekwe Etienne na Ev. Hakizimana Cyprien.

Iki gitaramo cyo kumurika album y’amashusho ya Korali Penuel kizaba kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Kanama 2016, kizabera ku Kimironko hafi ya Gereza ku rusengero rwa ADEPR Paruwasi ya Rukurazo guhera saa saba kugeza saa moya z’umugoroba.

Korali Penuel igiye kumurika album y’amashusho yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka wa 2000, yatangijwe n’abantu bari bagize itsinda ry’abanyeshuri bagararagaga gusa mu gihe cy’ibiruhuko.

Uko imyaka yagiye ishira bamwe muri bo bagiye basoza amasomo baza gushinga korali y’abanyeshuri ihoraho. Mu mwaka wa 2008, Korali Hozianna ya ADEPR Nyarugenge ibita Penuel. Iyi korali yaje kugenda yaguka inagwiza imbaraga ubu ikaba igizwe n’abaririmbyi 70 b’ibyiciro bitandukanye.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 1 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved