Kwamamaza

Korali 13 zo muri EAC zigiye guhurira mu iserukiramuco ry’indirimbo z’Imana

Yanditswe kuya 6-08-2016 saa 12:48' na Mukaneza M.Ange


Korali 13 ziturutse muri Cathedrale zo mu Itorero ry’Abangilikani mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) zigiye guhurira mu iserukiramuco ry’indirimbo zo guhimbaza Imana, aho bazafatanya kuririmba zimwe mu ndirimbo zabo.

Korali ziturutse muri Uganda, Kenya, Tanzaniya, Sudani y’Epfo no mu Rwanda ni zo zizitabira iri serukiramuco ryiswe ‘East Africa Cathedral Choir Festival (One Song)’ rizabera i Kigali ku itariki ya 20-21 Kanama 2016. Iri serukiramuco ryateguwe n’Itorero ry’Abangilikani.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku itariki 4 Kanama 2016, ubuyobozi bwa cathedrale ya Ste Etienne ari nayo iri gutegura iri serukiramuco, bwavuze ko amakorali azitabira iri serukiramo ari afite abaririmbyi bari hagati ya 50-60 kandi baririmba musique Clasique.

Rev. Erisa Mutabazi yavuze ko korali icyenda ari zo zizaturuka hanze mu gihe enye ari izo mu Rwanda zirimo n’imwe yo muri Kiliziya Gatolika yitwa Five Bright Singers, zose zikazagira umwanya wo gufatanya kuririmba zimwe mu ndirimbo zatoranyijwe.

Ati “Intego yacu ni ijambo riri mu ba Filipi 3:13-14 [Kimwe cyo nibagirwa ibiri inyuma. Nkasingira ibiri imbere]. Twifuza ko twese twiha umugambi mu byo dushinzwe byose, kwibagirwa ibiri inyuma kugira ngo dusingire ibiri imbere. Bivuze kwiha intego yo gukora neza kurusha ibyo twakoze byatambutse.”

Nkurikiyimana Michel, ushinzwe ibijyanye n’umuziki muri Ste Etienne yavuze ko indirimbo zizaririmbirwa hamwe zamaze kohererezwa amakorali atandukanye azitabira iri serukiramuco kandi ko imyiteguro igeze kure.

Yakomeje avuga ko indirimbo zoherejwe ari iziririmbirwa ku manota ku buryo kuziga bitazagorana kabone n’ubwo indimi bavuga zitandukanye. Korali zose zizaza kandi zizajya zihabwa umwanya wo kuririmba indirimbo zazo zihariye.

Rev. Erisa Mutabazi, ni uyu wambaye amataratara

Ibikorwa by’iri serukiramuco ryateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (MINEAC), MINALOC na Minisiteri y’Umuco na Siporo bizajya bibanzirizwa n’indirimbo yubahiriza igihugu(Rwanda) n’iy’ubahiriza EAC.

Impamvu bahisemo kujya babanza kuririmba indirimbo yubahiriza u Rwanda na EAC ni mu rwego rwo guha icyubahiro igihugu barimo n’umuryango bahuriyemo bose.

East Africa Cathedral Choir Festival (One Song) yatangiye mu 2008, ikaba ari bwo bwa mbere igiye kubera mu Rwanda.

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 1 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved