Kabaganza, Serge Iyamuremye na Kanuma batumiwe mu giterane cy’ububyutse

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 2 Kanama 2017 saa 07:33
Yasuwe :
1 0

Abahanzi batandukanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, batumiwe mu giterane cy’ububyutse kizitabirwa n’abavugabutumwa bakomeye baturuka mu bihugu bitandukanye byo mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Ni igiterane cyateguwe n’itorero Blessing Center Church rya Niboye muri Kicukiro, gitegerejwe kuva ku itariki 6 kugeza kuri 13 Kanama 2017. Abateguye iki gikorwa cyahawe intego igira iti "Wahawe umugisha kugira ngo ubere abandi umugisha", bavuze ko nubwo ari ku nshuro ya mbere kizajya kibaho buri mwaka.

Ni igiterane cyatumiwemo abavugabutumwa batandukanye bakomeye mu karere, barimo Bishop Janet wo muri Uganda, Bishop Kasao wo muri Congo Kinshasa, n’abo mu Rwanda ari bo Bishop Samedi, Bishop Janet, Apotre Patrick na Rev Mukiza. Abazitabira bazaririmbirwa n’abahanzi bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana barimo Liliane Kabaganza, Serge Iyamuremye, Rene Patrick na Damascene Kanuma.

Umuyobozi w’itorero Blessing Center Church mu Rwanda, Pastor Paul Mucumbitsi yabwiye IGIHE ko iki ari igiterane kigamije ububyutse mu bakirisitu no kongera kubibutsa ko ari abanyamugisha ariko bakwiye no kubirenga bakabera abandi umugisha.

Yagize ati "Iyo tugiye no mu nsanganyamatsiko z’Igihugu cyacu, abayobozi babishyira imbere. Mu by’ukuri iyo wamenye ko uri umuntu w’akamaro uratekereza ukamenya n’ikintu wakora, ukaba wanihangira umurimo, ejo ugaha abantu akazi, iyo watangiye guha imirimo abandi, uba utangiye kubabera umugisha kandi mu buryo bufatika." Yongeyeho ati "Mu buryo bw’umwuka, iyo wakijijwe warangiza ukajya uvuga ubutumwa undi agakizwa, ayo ni amakamba, ariko hano ku Isi naho ndi umunyamugisha."

Pastor Mucumbitsi yavuze ko bajyaga bategura ibikorwa bihuza amatsinda y’abantu ariko kuri iyi nshuro iki giterane kikazageza ubutumwa ku bantu bazaturuka impande zose mu gihugu kugira ngo bafatanye guhimbaza Imana bishimira uko yahaye abatuye Isi umugisha mu gushimangira kurushaho kuwusakaza.

Itorero rya Blessing Centre Church ryateguye igiterane gifite intego y’ububyutse no kubwiriza ubutumwa busaba abantu kwisobanukirwa ko ari abanyamugisha, ryatangiye ibikorwa mu Ukuboza 2016.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza