Itsinda ry’abahanzi bo mu madini atandukanye ryasohoye amashusho y’indirimbo ‘Uganze’

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 26 Ukwakira 2016 saa 08:50
Yasuwe :
0 0

Abaririmbyi bo mu madini n’amatorero atandukanye ‘The Power of Cross’ ryashyize hanze amashusho y’indirimbo bahuriyemo yitwa ‘Uganze’ igize album ya mbere bifuza kuzamurika mu buryo bw’umwihariko.

The Power of cross ni itsinda rigizwe n’abaririmbyi basengera mu matorero atandukanye arimo Christ Gospel, Zion temple, Celpar, Restoration Church n’ayandi. Mu gihe rimaze rishinzwe ryakoze indirimbo icyenda rihuriyeho zigera ku icyenda, muri zo eshatu zakorewe amashusho.

Umuyobozi w’itsinda The Power of cross, Maurice Ndatabaye yabwiye IGIHE ko amashusho ya ‘Uganze’ ari aya gatatu bashyize hanze kuva batangira gukorera hamwe nk’itsinda ry’abahanzi bibumbiye hamwe baturutse mu matorero atandukanye ndetse ngo mu mishinga ya vuba bateganya gukora harimo kuzashyira hanze album ya bazaba bahuriyeho.

Yagize ati “Indirimbo Uganze yasohotse ni imwe mu zigize album ya mbere itaramurikwa, kugeza ubu ntituranamenya izina tuzayigenera. Ni album nziza nkurikije ubuhanga bw’abahanzi bayihuriyeho, mu byo duteganya gukora mu gihe cya vuba ni ukuyimurika. Kugeza ubu twakoze amashusho y’indirimbo eshatu za mbere, n’izisigaye tuzakora ibishoboka zikorerwe video.”

Yongeyeho ati “Indirimbo Uganze ni iyo kuramya Imana, twayikoze kugira ngo abantu barusheho kwegera Imana bagirana ubusabane na yo.” Mu zindi ndirimbo iri tsinda ryahuriyemo zamenyekanye harimo Uri umunyabuntu na Uri uwera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza