Itsinda Beauty for Ashes ryasubiyemo indirimbo yatumye rikundwa muri Kenya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Werurwe 2017 saa 11:05
Yasuwe :
2 0

Abagize itsinda Beauty for Ashes ryibanda ku muziki w’indirimbo zihimbaza Imana, ryashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Ni Uwa Mbere’ isubiwemo mu rwego rwo gukomeza gushimisha abafana bayikunze mu Rwanda no muri Afurika y’Uburasirazuba.

Beauty for Ashes yakunzwe cyane mu Rwanda mu ndirimbo zirimo ‘Surprise’, Turashima, Yesu niwe Super Star n’izindi.

‘Ni uwa mbere’ ni imwe mu ndirimbo za Beauty for Ashes zakunzwe bikomeye mu myaka yashize, iyi yatumye rimenyekana cyane muri Afurika y’Uburasirazuba, ubuyobozi bw’iri tsinda buhamya ko yacuranzwe cyane muri Kenya. Iyi bayisubiyemo bayicuranga mu njyana ya Rock ivanzemo umudiho wa Kinyafurika.

Iri tsinda ryasohoye amashusho y’indirimbo ‘Ni Uwa Mbere’ nyuma y’igihe gito rishyize hanze indi yitwa ‘Yesu Ni Sawa’ mu majwi n’amashusho, ni nayo yabimburiye indirimbo riteganya kubumbira kuri album nshya "Renaissance" riri gutegura.

Umuyobozi wa Beauty for Ashes, Kavutse Olivier yabwiye IGIHE ko basubiyemo iyi ndirimbo nyuma y’uko muri 2015 yagiye gukorera igitaramo muri Kenya igasanga abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana muri iki gihugu bayikunda cyane. Ngo bafashe umwanzuro wo kuyisubiramo icuranze muri Rock ivanzemo umudiho wa kinyafurika kugira ngo abantu bakomeze kuyiyumvamo.

Yagize ati “Na album yacu Renaissance ikoze mu buryo bwihariye, twagerageje gukora indirimbo zifite umwihariko ugereranyije n’izo twagiye dukora mu myaka yashize, iyi ndirimbo icuranze mu buryo bwa Rock ivanzemo umudiho w’umuziki wa Afurika, ndakeka bizongera umubare w’abayikunze mbere, bazayishimira kurushaho.”

Kavutse Olivier usanzwe ari umwe mu bacuranzi bakomeye ba Beauty For Ashes yabwiye IGIHE ko itsinda ayoboye ryihaye intego zikomeye muri uyu mwaka wa 2017 ndetse ngo rirashakisha inzira rizakoresha mu kwigaragaza nka rimwe mu baririmbyi bamaze gushinga imizi mu muziki uhimbaza Imana muri Afurika y’Uburasirazuba.

Yavuze ko mu byo bateganya gukora harimo gushyira hanze album mu gitaramo kinini bazakora muri Nyakanga 2017 ndetse ngo hari n’ibitaramo bashobora kuzakora hanze y’u Rwanda nibiramuka bikunze.

Yagize ati “Ubu twasohoye indirimbo ’Ni uwa mbere Remix nyuma y’iyi duheruka gukora yitwa ‘Yesu ni sawa’, izi ni zimwe mu ndirimbo zizasohoka kuri album yacu duteganya gusohora mu mpera za Nyakanga uyu mwaka, nibikunda hari n’ibitaramo dushaka kuzakorera mu bindi bihugu mu kumenyekanisha umuziki wacu.”

Yongeyeho ko ‘Album yabo Renaissance izaba itandukanye n’izindi bakoze mu myaka ishize kuko yo izaba ifite umwihariko wo kuba harimo injyana yacu isanzwe ya Rock ariko noneho inavanzemo n’Ikinyafurika’.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza