Kwamamaza

Ibirori bya Yubile y’imyaka 50 Chorale de Kigali imaze ishinzwe (Amafoto)

Yanditswe kuya 16-08-2016 saa 08:32' na Cyprien Niyomwungeri


Chorale de Kigali imwe mu zizwiho ubuhanga buhebuje no kuba igicumbi cya muzika yanditse mu buryo bw’amanota, yizihije Yubile y’imyaka 50 imaze yogeza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo.

Isabukuru ya Chorale de Kigali ibarizwa kuri Katederali yitiriwe Mutagatifu Mikayile (Saint Michel), yahuriranye n’umunsi mukuru Kiliziya yizihizaho ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya ‘Assomption’, uba buri wa 15 Kanama.

Mu 1966 nibwo iyi Korali yashinzwe n’abakirisitu Gatolika b’abagabo barimo Saulve Iyamuremye, Muswayire Paulin wari umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Mbarushimana Leon, Gabriel Gatera, Karangwa Claver wakoraga kuri Radio Rwanda n’abandi bari bavuye mu mashuri ya Kiliziya Gatolika cyane cyane Seminari.

Umuyobozi wa Chorale de Kigali, Alexis Nizeyimana avuga ko itariki nyir’izina iyi Chorale yabereyeho itazwi ariko ifite umuco wo kwizihiza Assomption nk’isabukuru ikomeye.

Yagize ati“Twawufashe nk’umunsi mukuru wa Chorale de Kigali, tuyizamo twasanze ari nawo muco abantu bafite natwe tuwugira umunsi wa korali yacu ni wo twizihizaho isabukuru ni na wo twizihijeho isabukuru y’imyaka 50.”

Akomeza avuga ko kugeza ubu ku rwego rw’amajwi iyi Korali ihagaze neza ariko irangamiye gushaka ibikoresho bya muzika biteye imbere bitanga uburyohe bw’amajwi aremereye.

Yagize ati “Ikintu kituraje ishinga imbere ni ugushaka muzika ihuje n’ibikoresho by’itsinda rya muzika [Orchestre], tukajya dukora ibintu Live nk’uko tubikora dukoresheje synthetiseur, ariko ntitanga uburyohe nk’ubwo buri gikoresho cya muzika cyatanga. Turifuza ko kuri Yubile y’imyaka 75 tuzaba turi Chorale iririmbana n’itsinda ry’abacuranzi b’ibikoresho bitandukanye.”

Nubwo kwizihiza ibi birori byabaye kuri uyu munsi, Chorale de Kigali imaze umwaka wose ikora ibikorwa bijyanye n’iyi Yubile. Yakoreye ibitaramo mu Ntara zose z’u Rwanda mu ndirimbo ziririmbwe mu ndimi zirimo Ikinyarwanda, Ikilatini, Igifaransa, Icyongereza, Igiswahili, Luganda, Ikirundi n’izindi.

Kuri ubu igizwe n’abanyamuryango 102 banditse gusa abaririmba ni 60, uvanyemo abiga hanze y’u Rwanda n’abakorera kure ya Kigali. Uyimazemo igihe kinini ni umusaza Gasasira Stan Costica wayigezemo mu 1972, avuga ko ugereranyije icyo gihe n’ubu harimo itandukaniro rinini.

Yagize ati “Ko ari ibihangange bose ra, kandi abenshi banyuze mu iseminari, dufite abanyamuziki babasha gucuranga, guhimba, niyo indirimbo yaba ari amapaji 20 bayiga iminota mike cyane, binyuranye na kera, ubu n’aba bakobwa abenshi bigishijwe umuzika barawuzi.”

Avuga ko indirimbo zanditse amazina kuri we harimo izo muri Kiliziya nyinshi n’izindi bagiye baririmbira ibintu runaka nka ‘Inganji y’ingabe’ yaririmbiwe Banki Nkuru y’Igihugu, ‘Mushumba ushagawe’ yaririmbwe kuri Yubile ya Musenyeri Aloys Bigirumwami yabaye ku itariki ya 03 Kamena 1978, yizihiza imyaka 50 y’ubupadiri na 25 y’Ubusenyeri.

Kubera ubuhangange bwa Chorale de Kigali kandi, Inama y’abepisikopi mu Rwanda yayihisemo kugira ngo yizihize Misa yayobowe na Papa Yohani Pawulo wa Kabiri ubwo yasuraga u Rwanda, iyo Misa ikaba yarabereye i Nyandungu ku itariki ya 10 Nzeri 1990 yitabirwa n’abantu barenze miliyoni.

Kuva yashingwa Chorale de Kigali yagiye igira abahanzi b’ibihangange bazwi muri muzika yanditswe mu manota, muri bo twavuga nka: Iyamuremye Saulve, Ngirumpatse Mathieu, Habyarimana Apollinaire n’abandi.

Ibihe by’ingenzi bya Chorale de Kigali:

- 1966-1987 yaririmbwagamo abagabo gusa
- 1987- kugeza ubu irimbamo uruvange rw’abagabo n’abagore
- 1986 Chorale de Kigali yabonye ubuzima gatozi
- Mu 1987 Chorale de Kigali yacitsemo ibice bibiri nyuma irongera iriyunga
- Mu 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye benshi mu baririmbyi
- Mu 2002 yongeye gucikamo ibice bibiri
- Mu 2005 abari baratandukanye bongeye kwiyunga bakora chorale imwe kugeza uyu munsi
- Kuwa 30 Mata 2012, ubuzima gatozi bwaravuguruwe
- Mu mwaka wa 2012 kandi Chorale de Kigali nibwo yizihije isabukuru y’imyaka 46
- Kuwa 15 Kanama 2016 Chorale de Kigali yizihije Yubile y’imyaka 50.

Abakristu bitabiriye Misa y'ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya
Abaririmbyi ba Chorale de Kigali mu gitambo cya Misa cya Assomption
Chorale de Kigali yasusurukije abitabiriya igitambo cya Misa
Kuri assomption, Christopher yasengeye kuri St Michel
Umuyobozi wa Chorale de Kigali, Alexis Nizeyimana
Umuyobozi wa Komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge, Fidele Ndayisaba mu bakristu bitabiriye Misa y'ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya
Umugati w'isabukuru y'imyaka 50 ya Chorale de Kigali
Uyu mukecuru niwe urambye muri Chorale de Kigali mu bagore
Gasasira [uri iburyo], amaze imyaka 46 muri Chorale de Kigali

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved