Kwamamaza

Ibihembo bya Sifa Rewards bigiye kongera gutangwa mu Rwanda

Yanditswe kuya 2-11-2016 saa 08:20' na IGIHE


Ibihembo bya Sifa Rewards bigenerwa abantu b’indashyikirwa mu bikorwa by’ivugabutumwa mu Rwanda bigiye gutangwa ku nshuro ya kane mu birori bizabera mu Mujyi wa Kigali kuwa 6 Ugushyingo 2016.

Ibihembo bya Sifa Rewards bitegurwa n’Ikigo cy’ivugabutumwa rya gikirisitu cyitwa Isange Corporation. Ubuyobozi bw’iki kigo butangaza ko intego nyamukuru yo gutanga ibi bihembo ari uburyo bwo gushyigikira abanyamadini bo mu nzego zitandukanye bakoze ibikorwa bigamije guteza imbere umuryango nyarwanda.

Ntigurirwa Peter Umuyobozi wa Isange Corporation avuga ko Abanyarwanda bafite indangagaciro zo gushimira uwakoze neza ndetse n’itorero na ryo rikaba rifitiye runini iterembere ry’igihugu, aha ngo ni naho bahereye bashyiraho igikorwa Sifa Rewards mu guhesha agaciro abantu baba barakoze ibikorwa byo kwitangira abandi kugira ngo bigire abo byigisha n’abo bitera umwete wo gukomeza gukora neza.

Yavuze ko Sifa Rewards yatangiye mu 2013 bahemba bwa mbere Pst. Dr. Byiringiro Hesron Umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisti b’Umunsi wa Karindwi, nyuma hakurikiraho abandi bayobozi barimo Musenyeri Mbonyintege Smaragde, Pastor Mpisi Ezra, Rwanda Leaders Fellowship n’abandi.

Yagize ati “Bimaze kugaragara ko iki gikorwa kimaze kugira umusaruro mwiza kuko abagiye bahembwa ubwabo bivugira ko hari icyo byabafashije mu gutuma bakomeza gukora ibikorwa biteza imbere abandi. Kuri iyi nshuro ya kane iki gikorwa kizahemba abantu 30 bari mu byiciro bine, abapasiteri n’abavugabutumwa, bafatanyabikorwa b’amadini, imiryango ya gikirisito idaharanira inyungu, amakorali ndetse n’abahanzi.”

Iki gikorwa kizaba ku Cyumweru tariki ya 6 Uguhyingo 2016 i Remera muri HillTop Hotel guhera saa munani, kwinjira bikazaba ari ubuntu.

Urutonde rw’abantu 30 bazahabwa ibi bihembo:

1. Bishop Dr. Fidele Masengo: Umushumba mukuru wa Foursquare Gospel church azashimirwa ko akorana neza n’itangazamakuru akavuga ubutumwa anakoresheje imbuga nkoranyambaga (Social Media).

2. Prof. Gatwa Tharcisse: Ni umuyobozi muri PIASS uzashimirwa ko yanditse ibitabo byahinduye ubuzima bwa benshi

3. Rate Padiri Freppo Ndagijimana: Yahinduye ubuzima bw’ababana n’ubumuga muri HVP Gatagara

4. Bishop Rugamba Albert: Ni umushumba mukuru wa Bethesda Holy Church akaba afite urusengero rwubahirije igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali rwataye asaga Miliyari n’igice.

5. Pastor Liliose TAYI: Ayobora Omega Church, akaba umupasiteri w’umugore watangije ibikorwa byo gusengera igihugu.

6. Ev.Sandrali Sebakara: Ni umuvugabutumwa wabaye intangarugero

7. World Vision Rwanda: Ni umuryango (NGO) wafashije abana batishoboye

8. Mothers Union: Umuryango wafashije imiryango kwiyubaka

9. CARSA: Umuryango wagize uruhare mu bumwe n’ubwiyunge

10. AEE (African Evangelistic Enterprise): Umuryango wafashije abaturage kwivana mu bukene

11. RGB: Ikigo cya Leta gikorana neza n’abanyamadini

12. Polisi y’igihugu (RNP):Urwego rw’umutekano rukorana neza n’abanyamadini

13. AUCA (Adventist University of Central Africa): Kaminuza ya gikirisitu yatanze umusanzu ukomeye mu burezi

14. ADEPR – DEDUC Project: Yatanze umusanzu ukomeye mu burezi ku bana biga i Iwawa

15. Ibitaro bya Kabgayi: Ibitaro byafashije abaturage benshi

16. Hotel Bethania: Hoteli y’itorero EPR yakira neza abayigana

17. Steven Karasira: Umunyamakuru wa gospel umaze igihe kinini, wafashije benshi kugera kure

18. Ev. Justin Hakizimana: Afite ikiganiro ‘Ibyiringiro by’abizera’ cyo kuri Radio Umucyo cyahinduye ubuzima bwa benshi, bamwe bakizi ku izina ry’Abapagani bo mu rusengero

19. Korali Injili Bora: Abaririmbyi bo mu itorero rya EPR Gikondo bavuze ubutumwa henshi

20. Korali Maranatha: Abaririmbyi bo mu itorero EAR Remera bavuze ubutumwa henshi

21. Korali Christus Regnat: Abaririmbyi ba Regina Pacis muri kiliziya Gaturika bavuze ubutumwa henshi

22. Korali Ambassadors of Christ: Abaririmbyi ba SDA Remera bavuze ubutumwa henshi hirya no hino muri Afrika

23. Korali Bethlehem: Korali ya ADEPR Gisenyi yafashije abatishoboye initeza imbere

24. Korali Rehoboth: Korali yavuze ubutumwa henshi inafasha benshi.

25. Theo Bosebabireba: Umuhanzi wavuze ubutumwa cyane hirya no hini mu gihugu

26. Aline Gahongayire: Umuhanzi watangije umuryango ‘Ineza Initiative’ mu ntego yo gufasha abana batishoboye.

27. Produce Bill Gate: Utunganya indirimbo wafashije amakorali n’abahanzi

28. Producer Karenzo (Embassy): Umutunganya indirimbo wafashije amakorali n’abahanzi

29. Janet Uwimbabazi: Umunyarwandakazi washishikarije abanyamahanga gusura u Rwanda binyuze mu ivugabutumwa

30. Umuhanzikazi Gaby Kamanzi : Yafashije abahanzi bagenzi be mu ndirimbo zabo (Collabo) bituma zikundwa cyane.


Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 7 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved