I Rubavu hateguwe igiterane cy’ibitangaza cyatumiwemo abahanzi bakunzwe muri Afurika y’Uburasirazuba

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Nzeri 2017 saa 09:52
Yasuwe :
0 0

Mu karere ka Rubavu hagiye kubera igiterane cy’ibitangaza ‘Gisenyi Miracle Festival’ cyatumiwemo abahanzi b’ibyamamare mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana.

Igiterane ‘Gisenyi Miracle Festival’ kizatangira tariki 13 Ukwakira kugeza tariki 15 Ukwakira 2017.

Gisenyi Miracle Festival ni igiterane cy’ivugabutumwa cyateguriwe umuvugabutumwa Jennifer Wilde wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uyu akaba asanzwe akorera mu Rwanda buri mwaka ibiterane by’ivugabutumwa. Kuri iyi nshuro, igiterane kizabera i Rubavu ku kibuga cya ADEPR Gacuba ya 2 buri munsi kuva saa munani z’amanywa, kwinjira ni ubuntu.

Iki giterane cyatumiwemo bamwe abahanzi bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda hakiyongeraho na Christine Shusho wo muri Tanzania.

Pastor Baho Isaie Uwihirwe umuhuzabikorwa w’iki giterane yavuze ko mu bahanzi batumiye harimo Theo Bosebabireba, Liliane Kabaganza, Patient Bizimana, Aime Uwimana, Gaby Kamanzi, Kanuma Damascene, Stella Manishimwe, Pastor Mugabo Venuste, Israel Mbonyi n’abandi.

Iki giterane cyateguwe na Baho Global Mission ifatanije n’ubumwe bw’amatorero yo mu Karere ka Rubavu. Uyu mwaka hazakora abavugabutumwa babiri, Jennifer Wilde na Rev Siegfried.

Pastor Baho Isaie Uwihirwe yavuze ko iki giterane kibanziriza ibiterane bizabera muri Afurika byiswe ‘One-God, One-day, One Africa-Celebration’ ari nayo nsanganyamatsiko y’ikigiye ubera mu Rwanda.

Yagize ati “Igiterane cyariteguwe, kandi abakozi b’Imana bakorera mu karere ka Rubavu barimo kubisengera ndetse barushaho no kubitegura neza. Harimo abaririmbyi benshi bo mu Rwanda, Congo na Tanzania kuko abatuye i Gisenyi na Goma babisabye kandi barakunzwe cyane muri biriya bice twese tuzafatanya guhimbaza Imana.”

Yongeyeho ko iki giterane kigiye kubera i Rubavu kizabanzirizwa no gusangirwa kw’abayobozi ku mugoroba wo kuwa 12 Ukwakira 2017 hanyuma mu gitondo tariki 13 Ukwakira 2017 habe amahugurwa y’abashumba, basoze bajya mu karasisi kabinjiza mu giterane.

Umuvugabutumwa Jennifer Wilde agiye kugaruka mu Rwanda

Jennifer Wilde utegerejwe muri iki giterane, ni umuvugabutumwa ukomeye akaba n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango Wilde For Jesus Ministries, akunze gukorera mu Rwanda ibiterane by’ivugabutumwa biherekejwe n’ibikorwa by’urukundo aho mu gihe cyashije yafashije imfubyi n’abatishoboye ndetse yasuye impunzi zo mu nkambi ya Nyabiheke.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza