Dominic Ashimwe yaretse rimwe mu mazina yakoreshaga nyuma y’umutekamutwe wamwiyitiriye

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 28 Kamena 2017 saa 08:12
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ashimwe Dominique, yashyize ku ruhande rimwe mu mazina yakoreshaga nyuma y’inkuru zacicikanye z’umuntu wamwiyitiriraga akabeshya abantu agamije kubaka amafaranga.

Uyu muramyi yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa "Ashimwe" yubatse imitima ya benshi; "Nemerewe Kwinjira"; "Inshuti Nziza" n’izindi. Yaherukaga gukora igitaramo gikomeye yise "The Victory" cyahurije hamwe imbaga mu mpera za 2016.

Dominic Ashimwe yabwiye IGIHE ko yahagaritse gukoresha izina "Nic" biturutse ku mpamvu avuga ko ari icyifuzo yagize cyo gukoresha izina rimwe mu buhanzi no mu byangombwa. Uyu muririmbyi yafashe uwo mwanzuro hashize igihe avugwa cyane mu nkuru zivuguruza iz’ibinyoma zabaga zatangajwe n’abantu bamwiyitiriye.

Nubwo bimeze gutyo ariko, avuga ko guhindura izina kwe bidafitanye isano n’iby’ubutekamutwe bwakunze kumugerekwaho biturutse ku bantu atazi. Yagize ati "Ntaho bihuriye, biriya byo ku mbuga nkoranyambaga, izina ryose washyiraho, ushaka kukwigana cyangwa se kukwicira izina ryawe, burya yanareba iryo wahinduye, ahubwo nifuje gusa ko amazina yanjye asa nk’ari mu byangombwa, nta kindi kintu gihindutsemo na kimwe."

Yakomeje agira ati "Ni ibintu bimaze igihe, ntabwo mbihinduye ejobundi, ahubwo ni uko numvaga gufata iryo zina ryamenyekanye mu itangazamakuru ryitwa Nic rikongerwa mu byangombwa nibyo bivunanye binagoye, yewe hari n’igihe bitanashoboka, kurusha uko rero narikura mu itangazamakuru ngasigarana ari mu byangombwa byanjye byose Nifuzaga ko ari mu byangombwa byanjye asa n’amazina nkoresha."

Abajijwe niba hari aho iryo zina ryamubangamiraga mu mikorere ye ijyanye n’umuziki cyangwa mu bindi bikorwa, Dominic Ashimwe, yagize ati "Ntaho, ntacyo byari bitwaye, nta n’ubwo bisobanura nabi mu by’ukuri, kuko risobanura ubutsinzi, ariko nkumva icyo cyifuzo cy’uko amazina yanjye yasa n’ari mu ndangamuntu, akaba ari nayo abantu bamenya ko nkoresha mu kuririmba, nkumva nicyo kintu nifuza."

Mu bihe bishize uyu muhanzi yakunze kumvikana mu itangazamakuru abazwa ibyabaga bimuvugwaho byo gusaba amafaranga abantu mu bushukanyi ndetse umwe mu bamwiyitiriraga akwirakwiza amakuru y’uko agiye kurushinga, undi arabihakana.

Mu majwi uyu muhanzi yafashe ubwo yahamagarwaga n’uwamwiyitiriye, hari aho amubwira ati "Ndashaka kugukura mu kaga nagushyizemo, kubera ko nakwiyitiriye, mu by’ukuri ntabwo ari byo nagambiriye, nta n’ubwo nagiraga ngo nguteze ibibazo. Nzi neza ko ikibazo cyabaye kigomba gukemuka."

Hari aho avuga ko ahangayitse ndetse akaba asigaye yitwa umutekamutwe, yabireba bikamubabaza kuko ngo impamvu yabyo ari ’inkuru ndende’. Uwo muntu uvuga ko akorera i Gisenyi arongera akavuga ko ibijyanye n’amafaranga yagiye yaka abantu ateganya kuyashaka akayasubiza.

Dominic avuga ku iherezo ry’icyo kibazo cy’umuntu wamwiyitiriraga agakora ubushukanyi bwambura, yagize ati "Yageze aho abonye bikomeye, arampamagara anyoherereza n’ubutumwa ngo duhure ansabe imbabazi, ndamutegereza ndaheba. Uwo muntu sinongeye kuvugana na we. Yansabye imbabazi ansaba ko duhura ariko ndategereza ndaheba, byose nkumva abiganisha ku kuba ngo afite ubwoba bw’uko ngo namujyana mu nzego zishinzwe umutekano nkamurega agafungwa."

Uyu muhanzi akomeza avuga ko acyandikirwa n’uwo muntu, yahise abyoherereza abo bireba aho bamwiyitiriraga, uburyo bakoreshaga bugahagarikwa.

Yongeyeho ko yagerageje gukurikirana amakuru y’uwo muntu washukaga abantu yitwaje izina rye, aganiriza na bamwe mu bo yatekeye umutwe, ngo asanga ari ’umuntu usengera i Gikondo akaba ari umwana w’umupasiteri cyangwa Mwarimu.’

Uyu muhanzi wamaze kwemeza ko atazongera gukoresha izina ’Nic’, yavuze ko nyuma y’ibibazo by’abamwiyitiriraga yakunze guhura na byo, muri iki gihe ari gutegura ibikorwa bishya birimo indirimbo yise "Wambereye Imfura", izajya ahagaragara ikurikira iyitwa ’Ndishimye’ imaze igihe gito. Izi zose zizasohoka kuri album nshya yise "The Victory" nayo ateganya kumurika mu minsi iri imbere.

Dominique Ashimwe yaretse gukoresha izina 'Nic' nyuma y'abamwiyitiriye mu bikorwa by'ubutekamutwe
Dominique Ashimwe yavuze ko yitegura gukora ikindi gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza