Amateka ya Esther Masasu yatumye yinjira mu muziki uhimbaza Imana

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 16 Mata 2018 saa 12:35
Yasuwe :
3 0

Masasu Esther ni umuhanzi uba mu Bubiligi, winjije amaraso mashya mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana, urugendo rushingiye ku mateka yanyuzemo.

Masasu avuka ku mubyeyi w’Umunyarwandakazi witwa Mpingayera Angelique na Se Masasu Nindaga wakomokaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu mukobwa w’imyaka 22 yiga mu Cyiciro cya Mbere cya Kaminuza mu bijyanye n’Imibereho myiza y’Abantu mu Bubiligi, ari naho abana na nyina na musaza we muto.

Masasu yavukiye mu Rwanda, igihugu ababyeyi be bahuriyemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu 1992 nibwo Se yinjiye mu Ngabo zari iza FPR Inkotanyi (APR, Armée Patriotique Rwandaise), aza gukomereza mu Ngabo zari zigamije kubohora Congo, AFDL (Alliance des Forces Démocratiques de Libération du Congo) zagejeje ku butegetsi Laurent-Désiré Kabila akuyeho Mobutu Sese Seko, Masasu akaba yari umwe mu bayobozi bazo.

Mu kiganiro na IGIHE uyu mukobwa yagarutse ku mateka ye, avuga uko amaze kuvuka aribwo ababyeyi be bagiye gutura i Kinshasa aho Se yakoreraga imirimo ya politiki kugeza yitabye Imana.

Yakomeje agira ati ‘‘Nyuma y’urupfu rwa data, twageze mu Bubiligi mu 2004, ntabwo byari byoroshye (kuva mu gihugu mu ijoro akisanga mu kindi atazi). Ariko byasabaga gukomeza, tukagerageza kuba mu buzima bushya.’’

Imyaka yagiye ishira, ariko agakomeza kwiyumvamo ibikomere bishingiye ku mateka yaciyemo, ibintu bitashoboraga kubona n’umuntu uwo ariwe wese.

Ati ‘‘Umunsi umwe naje gufata umwanzuro. Natangiye gahoro gahoro nakira urupfu rwa data. Icyamfashije cyane ni isengesho. Nagize amahirwe yo kurerwa na mama wizera cyane, wadutoje indangagaciro za gikirisitu. Natangiye gushaka Umwami Yesu, numvaga ko Imana yonyine ariyo ishobora kubohora umutima wanjye.’’

Muri icyo gihe ngo nibwo, Masasu yatangiye kujya ahugira cyane ku muziki, aho byasaga n’ibimugora kubonera amagambo, we akaririmba bisanzwe, atangira kumva agize amahoro muri we, maze ibimuri mu mutima atangira kubisohora abinyujije mu ndirimbo.

Yakomeje agira ati ‘‘Kuva mu buto bwanjye nakundaga kuririmba cyane. Urukundo rwa Yesu Krisitu rwatangiye kunyuzura umutima kugeza ubwo numvise nkize ibikomere by’imbere. Uko narushagaho kwiyambaza Imana mu bisingizo no kuramya niko ubuzima bwanjye bwagendaga buhinduka. Naje kumva ko ari impano iva ku Mana, bityo nkwiye gukomeza kuyikorera muri ubwo buryo.’’

Uko imyaka yagiye ihita niko Masasu yakomeje kuririmba, noneho yumva akeneye gusangiza abandi indirimbo ze.

Yakomeje agira ati ‘‘Nafashe umwanya nsengera umushinga wanjye, ubundi gake gake ngenda numva injyana, amagambo, bigenda biza.”

Ni ibintu ngo atiyumvishaga uko bizagenda, ariko Imana yamuhaye abantu bamugirira icyizere kandi bakamufasha muri uwo mushinga we. Ku wa 5 Gicurasi 2018, Masasu azamurika indirimbo yise ‘‘Un refuge.’’

Ni indirimbo yifuza gusangiza abantu benshi, ndetse yizera ko ubutumwa buyirimo buzabafasha cyane ko azirikana ko hari abaciye mu buzima nk’ubwe.

Masasu Esther
Masasu Esther ari kumwe na nyina
Masasu Esther mu kiganiro na IGIHE

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza