Abaramyi bakomeye bazahurira mu gitaramo Fragrance of Worship i Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Kamena 2018 saa 09:50
Yasuwe :
0 0

Igitaramo Fragrance of Worship gitegurwa n’umuramyi Fortrand Bigirimana afatanyije na Moriah Entertainment Group kigiye kubera i Kigali ku nshuro ya kabiri nyuma y’icyo mu mwaka ushize cyitabiriwe na Groupe Exo ifite igikundiro mu bihugu bivuga Igifaransa.

Umuramyi Bigirimana Fortrand wateguye iki gitaramo akomoka i Burundi ariko agakorera ibikorwa bye mu Bufaransa azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa ‘Amahoro,’ ‘Ntaco Nzoba’ n’izindi.

Ku nshuro ya kabiri y’iki gitaramo kizajya kibaho buri mwaka, Bigirimana Fortrand, yatumiye abahanzi mpuzamahanga Maggie Blanchard, umuramyi w’icyamamare muri Canada ndetse na Dena Mwana wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Igitaramo Fragrance of Worship gitegerejwe ku itariki ya 1 Nyakanga 2018, muri Christian Life Assembly, abantu bazatangira kwinjira guhera saa kumi z’umugoroba hanyuma gitangire saa kumi.

Kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu (5,000 Frw) n’ibihumbi icumi (10,000 Frw). Amatike kandi anaboneka kuri murandasi ndetse no ku bakoresha uburyo bwa Mobile Money.

Usibye aba bahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, abazitabira iki gitaramo bazanaririmbirwa n’abandi baramyi bo mu Rwanda barimo Serge Iyamuremye, Gaby Kamanzi na Luc Buntu.

Bigirimana Fortrand azamurikira muri iki gitaramo album ye ya gatatu ndetse na DVD y’amashusho ya Ntaco Nzaba yafatiwe i Kigali mu 2016.

Nyuma yo gutaramira mu Rwanda, aba baramyi bazajya gukora igitaramo cya Fragrance of Worship mu Burundi ku wa 8 Kanama 2018 hanyuma muri Nzeri bajye mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza